Iyi nama iteganyijwe kubera ku Cyicaro cya FERWAFA sa Yine za mu gitondo ku wa Gatandatu, tariki 1 Mata 2023.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, hazindutse amakuru avugwa ko Komisiyo y’Amarushanwa muri FERWAFA yamaze gufata umwanzuro wo gutera mpaga Rayon Sports, nyuma yo kwikura mu Gikombe cy’Amahoro. Bityo Intare FC igakomeza muri ¼ ikazakina na Police FC.

Si yo nama ya mbere yaba itumijwe hagati y’aya makipe, kuko ku wa Mbere w’iki cyumweru Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yategereje mugenzi we wa Intare FC bari kuganira ariko bikarangira atabonetse inama irasubikwa.

Bijya gutangira Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryimuye umukino wari guhuza Rayon Sports na Intare FC rishingiye ku kuba iyo amakipe yombi aramuka arangije umukino anganya 0-0, hari kubamo kongera iminota 30 ndetse na penaliti, ibi bikaba byabangamira umukino wa kabiri wahuje APR FC na Ivoir Olympique nyamara nta matara ari kuri Stade ya Bugesera.

Ibi byakozwe hadakurikije amategeko, Ubuyobozi bwa Rayon Sports buhita butumiza ikiganiro n’abanyamakuru bubamenyesha ko bwikuye mu Irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro, kubera icyo bwise akajagari mu mitegurire. Gusa bemeje ko mu gihe byatungana, yagaruka.

Byaje kurangira Rayon Sports igarutse mu Gikombe cy’Amahoro ariko Intare FC na yo ikomeza gutsimbarara ivuga ko Murera igomba guterwa mpaga kuko ibyo yakoze binyuranye n'amategeko.

Mu mukino ubanza wa 1/8, Rayon Sports yatsinze Intare FC ibitego 2-1 ku Stade Ikirenga i Shyorongi
Mu mukino ubanza wa 1/8, Rayon Sports yatsinze Intare FC ibitego 2-1 ku Stade Ikirenga i Shyorongi
Inama iheruka Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yageze kuri FERWAFA, ategereza mugenzi we w’Intare FC, Gatibito Byabuze aramuheba
Inama iheruka Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yageze kuri FERWAFA, ategereza mugenzi we w’Intare FC, Gatibito Byabuze aramuheba