Aya marushanwa yatangirijwe i Huye tariki ya 14 Werurwe 2026 na Visi Perezida Ushinzwe Amarushanwa n’Iterambere rya Ruhago muri FERWAFA, Mugisha Richard; Umuyobozi wa Tekinike muri FERWAFA, Gérard Buscher n’abatoza batandukanye.

Muri rusange iri rushanwa rizakinwa n’amakipe 54 yaturutse mu bigo by’amashuri 31 bifatwa nk’iby’indashyikirwa mu mupira w’amaguru n’amarerero atandukanye. Rizakinwa mu bahungu n’abakobwa batarengeje imyaka 14 na 16.

Ku ikubitiro imikino yabaye uyu munsi, Irerero rya Paris Saint-Germain Academy mu bahungu batarengeje imyaka 14 ryatsinze ES Nyamagabe ibitego 3-2.

Mu bakobwa, Irerero rya Paris Saint-Germain ryatsinze GS Remera Rukoma ibitego 3-1, mu gihe mu bahungu batarengeje imyaka 16, Runda TSS yo mu Karere ka Kamonyi yatsinze Irerero rya Paris Saint-Germain ibitego 3-2.

Visi Perezida Ushinzwe Amarushanwa n’Iterambere rya Ruhago muri FERWAFA, Mugisha Richard, yagaragaje ko aya marushanwa ari igisubizo ku makipe y’igihugu mu byiciro by’abana bitandukanye.

Yagize ati “Twari tumaze igihe kinini nk’u Rwanda dufite ikibazo cyo kumenya inzira umwana ufite impano acamo ategurirwa kuzaba umukinnyi w’umunyamwuga. N’icyo rero iri rushanwa rizakora binyuze muri iyi gahunda yatangijwe na FIFA.”

“Twakoranye n’ibigo by’amashuri 31 bisanzwe bifite porogarame za siporo zizwi n’andi marerero. Turifuza kumenya buri mwana wese ufite impano mu gihugu kuko twashyizeho na sisiteme bazajya bashyirwamo bityo n’amakipe y’Igihugu yabo azoroherwe no kubona abakinnyi.”

Yakomeje avuga ko binyuze ku muyobozi wa Tekinike muri FERWAFA, Gérard Buscher, aba bana bazajya bigishwa porogarame imwe bityo bizoroshye akazi igihe bazajya baba bagiye mu Ikipe y’Igihugu kuko biga bimwe.

Niyigena Samuel w’imyaka 16 ukinira Runda TSS uri mu bigaragaje ku munsi wa mbere, yavuze ko yishimiye iri rushanwa.

Yagize ati “Ni ubwa mbere nkinnye irushanwa rikomeye kuri uru rwego rero nizeye ko rizamfasha gukuza impano yanjye no kuzagera ku nzozi zo kuzakina muri APR n’Ikipe y’Igihugu.”

Umuyobozi wa Tekinike muri FERWAFA, Gérard Buscher ni umwe mu batangije iri rushanwa
Umuyobozi wa Tekinike muri FERWAFA, Gérard Buscher ni umwe mu batangije iri rushanwa
ES Nyamagabe yatsinzwe n'Irerero rya PSG mu batarengeje imyaka 14 ibitego 3-2
ES Nyamagabe yatsinzwe n'Irerero rya PSG mu batarengeje imyaka 14 ibitego 3-2
Irerero rya Paris Saint-Germain ryatangiye neza mu batarengeje imyaka 14
Irerero rya Paris Saint-Germain ryatangiye neza mu batarengeje imyaka 14
Iri rushanwa rizakinwa no mu bakobwa batarengeje imyaka 14 na 16
Iri rushanwa rizakinwa no mu bakobwa batarengeje imyaka 14 na 16
Visi Perezida Ushinzwe Amarushanwa n’Iterambere rya Ruhago muri FERWAFA, Mugisha Richard, yagaragaje ko ari rushanwa iri igisubizo ku makipe y’igihugu y'abato
Visi Perezida Ushinzwe Amarushanwa n’Iterambere rya Ruhago muri FERWAFA, Mugisha Richard, yagaragaje ko ari rushanwa iri igisubizo ku makipe y’igihugu y'abato