Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 11 Kanama 2023, ni bwo muri Grand Legacy Hotel habereye ikiganiro cyahuje itangazamakuru ndetse n'ubuyobozi bushya bwa FERWAFA.
Mu byaganiriweho harimo imigendekere myiza y'umwaka w'imikino utaha uzatangirana n'umukino wa Super Cup uhuza APR FC na Rayon Sports, gusa yitsa cyane kuri League nshya yashyizweho.
Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse, uganiriye n'itangazamakuru bwa mbere kuva yahabwa inshingano, avuga ko imyiteguro imeze neza kandi nta kibazo kirimo.
Ati "Inteko rusange yaduhaye inshingano z'uko Shampiyona yatangira Rwanda Premier League yamaze kujyaho. Uyu munsi ntibyari byuzura neza ariko intambwe ya mbere twarayiteye dushyiraho abayihagarariye."
"Mu gihe gito bamaze batangiye inshingano hari ibyo bakoze birimo gushaka ubushobozi bwo kuyibeshaho. Ibyo dukora nta kuvuguruzanya no kugongana ntabyo kuko ntituri amashyirahamwe abiri. Turi abafatanyabikorwa."
Yongeyeho ko amasezerano ya Bralirwa ari hafi kugera ku musozo ariko kugeza ubu hari gushakishwa abandi baterankunga ba Shampiyona bazasha League kubeshaho irushanwa.
Ibi byashimangiwe na Perezida wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Hadji Yussuf, wabanje gusobanura ikirango gishya cya Rwanda Premier League gifitanye isano n'igikombe gishya kizaba gisa ibihe byose.
Ati "Ikirango kiri mu mabara y'u Rwanda nk'uko mubibona bigaragaza ko dukorera ku butaka bw'iki gihugu. Umupira uri hejuru ugaragaza iterambere rya ruhago, inyenyeri 16 zikavuga amakipe agize Icyiciro cya Mbere ndetse hakabamo n'umwaka ugaragaza igihe itangiriye."
"Iki ki kirango kizaba gifite aho gihuriye n'Igikombe gishya kizajya gihabwa ikipe yatsinze kuko amakipe yagitwaraga yahabwaga icyo ibonye."
Mudaheranwa ari gusobanura intego ya Rwanda Premier League ndetse n'imikoranire yayo na FERWAFA nk'urwego ruzakomeza kuyireberera, gusa agaruka no ku kuba umupira ugiye kujya utangazwa n'uwishyuye.
Ati "Rwanda Premier League irigenga ariko Ferwafa izajya iyicunga. Kuba yarashyizeho [Ferwafa] ingengabihe ni uko twari tutarajyaho. Icyiciro cya Mbere ni cyo kiri muri Premier League ariko ibindi byose biracyafitwe n'Ishyirahamwe rya Ruhago."
"Nta mupira w'ubuntu uzongera kubaho. Kuwureba no kuwuvuga byose guhera umwaka utaha bizishyurwa. Ushaka kugira icyo akora wese azishyura kugira ngo agire icyo akorera kuri stade."
Shampiyona y'u Rwanda iratangira kuva ku wa Gatanu, tariki ya 18 Kanama 2023, hakinwa Umunsi wa Mbere uzabanzirizwa n'umukino wa Gasogi United na Rayon Sports.









Ibitekerezo 0