Ku ikubitiro uyu mukino wari uteganyijwe kuzabera kuri Stade ya Muhanga, Rayon Sports isanzwe yakiriraho nyuma y’uko iyahoze yitwa Stade ya Kigali, ubu yiswe Kigali Pelé Stadium itangiye gusanwa muri Mutarama 2023
Nyuma Gikundiro yaje gusaba FERWAFA ko uyu mukino wakwegerezwa abafana bayo kuri Kigali Pelé Stadium bakongera kubona ibirori nk’ibyabaye ku mukino wa ¼ cy'Amahoro yatsinzemo Police FC.
Ibi FERWAFA yabiteye utwatsi, ibwira ubuyobozi bwa Rayon Sports ko Kigali Pelé Stadium itakomeza kwakira imikino ndetse itararangira gusanwa mu gihe rwiyemezamirimo atarayisubiza Umujyi wa Kigali.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 6 Gicurasi 2023, ni bwo FERWAFA yandikiye amakipe yombi iyamenyesha ko azakinira kuri Stade ya Muhanga.
Nyuma y’akanya gato, amakuru agera ku IGIHE yemeza ko habaye ibiganiro hagati ya FERWAFA, Minisiteri ya Siporo n’Umujyi wa Kigali, hafatwa umwanzuro ko uyu mukino ugarurwa kuri Kigali Pelé Stadium.
Mu mukino amakipe yombi aheruka guhuramo ku munsi wa 12 wa Shampiyona Rayon Sports yatsinze Gorilla FC igitego 1-0 cyatsinzwe n'Umunya-Cameroun Willy Essombe Onana kuri penaliti yabonetse ku munota wa 27.
Rayon Sports ni iya kabiri ku rutonde rwa Shampiyona n’amanota 55 aho irushwa amanota abiri na Kiyovu Sports ya mbere.
Uretse Gorilla FC izakira ku Cyumweru tariki 7 Gicurasi, Rayon Sports izakurikizaho kwakira Marines FC tariki 21 Gicurasi, isoze Shampiyona yakirwa na Sunrise FC tariki 28 Gicurasi 2023.






Ibitekerezo 0