Mu kiganiro na IGIHE Vincent De Gaulle Nzamwita yatangaje ko imyiteguro igeze ku musozo kuko buri kintu kiri mu mwanya wacyo ahubwo ubu ikirimo gukorwa ari uburyo bwo gukora amasuku muri Sitade zose ku buryo hasa neza.
Nzamwita yagize ati “CHAN izagenda neza, urebye imyiteguro yose yarangiye, twihaye tariki ya 5 Mutarama 2016, icyo dushyize imbere ni ukureba uburyo irushanwa rizagenda neza kandi rigahesha ishema igihugu cyacu.”
Kuri iki Cyumweru hazaba gahunda yo gutaha Sitade ya Rubavu ku mugaragaro aho hazabera ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro n’imikino y’umupira w’amaguru ndetse n’andi masitade akaba azakomeza kugenda atahwa.
Imikino y’igikombe cy’Afurika kizatangira ku itariki ya 16 Mutarama gisozwe tariki ya 8 Gashyantare, ikaba ari inshuro ya mbere u Rwanda rwakiriye imikino y’igikombe cy’Afurika cy’abakuru.
Mu mwaka wa 2009, u Rwanda rwakiriye ku nshuro ya mbere imikino y’igikombe cya Afurika cy’abaterengeje imyaka 20 mu ndetse no mu mwaka wa 2011 rwakira igikombe cy’Abatarengeje imyaka 17.
Biteganyijwe ko amakipe azatangira kugera mu Rwanda ku itariki ya 13 Mutarama.






Ibitekerezo 0