Shampiyona y’u Rwanda iragana ku musozo aho umunsi wa nyuma ugomba kuba tariki 27 Kamena, ari nabwo hazamenyekana ikipe itwara igikombe hagati ya APR FC ifite amanota 63 na AS Kigali ifite 60.

Mu gihe AS Kigali izaba yasuye Musanze FC, APR FC yagombaga kuzajya kuri kimwe mu bibuga bigoye mu Rwanda cy’i Rusizi, ariko umukino wamaze gusabirwa kwimurirwa aho uzabera nyuma y’ubwumvikane bw’amakipe yombi nk’uko Umuvugizi wa Espoir FC, Rukesha Emmanuel, yabitangarije IGIHE.

Yagize ati “APR FC yaratwandikiye idusaba ko twakinira i Kigali, turebye impamvu zayo tubona zumvikana natwe ubu twamaze kwandikira Ferwafa tuyisaba ko yabitwemerera tunayisaba Stade Amahoro kugira ngo abe ariho tuzakinira.”

Yakomeje agira ati “Impamvu APR FC yaduhaye ni uko yatumiwe mu mikino ya CECAFA mu buryo butunguranye kandi inashyirwa kuzakina ku munsi wa mbere, tariki 29 Kamena kandi umukino wacu ukaba uri tariki 27 Kamena. Basanze bitakunda ko bava i Rusizi ngo babe bagifashe indege, bityo bifuza ko twakinira i Kigali kuko byaborohera.”

Abajijwe niba hari umubare w’amafaranga runaka APR FC yishyuye ubuyobozi bwa Espoir FC kugira ngo bwemere kwimura umukino, yavuze ko icyo bemeranyije ari uko n’ubundi ari Espoir FC izishyuza abafana ariko nta yandi mafaranga runaka bahawe.

Yongeyeho ko ari icyemezo kigoye kuko kwimura umukino bizatuma hari benshi mu bafana batazabona ubushobozi bwo kujya i Kigali bityo bakaba batazareba ikipe yabo isoza shampiyona, ariko ngo byari ngombwa kuko na APR FC izaba igiye guhagararira igihugu bityo basanze nta mpamvu yo kuyigora.

Kugira ngo APR FC yegukane iki gikombe irasabwa gutsinda cyangwa kunganya na Espoir FC kuko iramutse itsikiye gato, AS Kigali igatsinda Musanze FC zahita zinganya amanota 63 hakarebwa uko zatsindanye hagati yazo.

AS Kigali yahita itwara igikombe kuko umukino wa mbere, APR FC yawutsinze ku bitego 2-1 uwa kabiri ikawutsindwa ku bitego 2-0.

Uretse uyu mukino, ku munsi wa nyuma Gicumbi FC yamaze kumanuka izaba yakiriye Etincelles FC, Police FC yakire Kirehe FC, Mukura VS yakire Bugesera FC, Sunrise FC yakire Miroplast FC nayo yamanutse, Amagaju FC yakire Kiyovu Sports, Rayon Sports isure Marines i Rubavu naho Musanze FC yakire AS Kigali.

APR FC izakinira umukino wa nyuma wa shampiyona i Kigali aho kuba i Rusizi nk'uko byari biteguye
APR FC izakinira umukino wa nyuma wa shampiyona i Kigali aho kuba i Rusizi nk'uko byari biteguye