{Ubwo Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeye imyaka 17 yavaga mu mikino yanyuma y’igikombe cy’Isi yabereye muri Amerika y’Amajyepfo mu gihugu cya Mexique, abakinnyi bose bari bayigize bashyizwe mu ikipe imwe yiswe ‘Isonga FC’ ndetse ihita ishyirwa mu kiciro cya mbere ikiba shampiyona y’umwaka w’imikino ushize aho yarangiye iri ku mwanya wa gatandatu.}

Kuri ubu ariko igikomeje kwibazwa na benshi ni ukwibaza niba iyi kipe ikina iharanira gutwara igikombe, cyangwa se ni aba ri ukurerera andi makipe.

Abavuga ibi babishingira ku kuba muri iyi shampiyona y’uyu mwaka w’imikino 2012-2013, abakinnyi batandatu mu bari bayigize aribo bayisigayemo bonyine mu gihe abandi bagiye mu yandi makipe atandukanye yo mu Rwanda no mu mahanga.

Mu rwego rwo kuziba icyuho iyi kipe yashatse abandi bakinnyi bashya ariko ikibaragara ni uko nabo batari bazwi cyane muri shamopiyona yo mu Rwanda, kuko nabo bari bari muri bamwe batarengeje imyaka 17.

Buri ikipe itanga urutonde rw'abakinnyi batari munsi ya 25 mu mwaka w'umukino; Isonga yasigaranye hafi abakinnyi 6 gusa mubo yari ifite mu mwaka wa 2011/2012; bongeweho abandi bazamuwe n'ubundi mu batarengeje imyaka 17 babarizwa nabo muri Ishuri ry’umupira w’amaguru rya FERWAFA; nk’uko tubitangarizwa n'Umutoza Wungirije w'Isonga FC Seninga Innocent.

Mu gutangira shampiyona y’uyu mwaka Ikipe Isonga FC mu mikino ibiri imaze gukina yanganyije umwe itsindwa undi. Abakurikiranira hafi ibya siporo mu Rwanda bavuga ko uko gutangira itsindwa bishobora kuba biterwa n’uko abakinnyi batari bamenyera ndetse ko bashobora no kuba bagihuzagurika, dore ko abenshi aribwo bakandagira mu mikino ya shampiyona, ibi kandi bikaba byarabaye no kuri bakuru babo ubwo batangiraga gukina muri shampiyona umwaka ushize.

Uku kwimaraho abakinnyi no kwinjiza abandi bashya mu ikipe nicyo bamwe baheraho bibaza niba koko iyi kipe igamije kwegukana igikombe, cyangwa se niba ari irerero ry’andi makipe, cyane ko byatangiye kwigaragaza ko abayivamo bigira mu yandi makipe amaze gukomera ndetse yanubatse izina mu ruhando rwa ruhago.