{Ku mukino ugira inshuro 1000, Umufaransa utoza ikipe ya Arsenal FC yo mu Bwongereza, Arsène Wenger amaze muri iyi kipe, ntiyorohewe na busa n’ikipe ya Chelsea FC ya José Mourinho yari ku kibuga cyayo aho yamupfukiye ibitego 6-0.}

Uyu mukino ubusanzwe uba wabanje kuvugisha abafana, abatoza ndetse n’abakinnyi, watangiye ushyushye aho ku munota wa gatanu gusa, Samuel Eto’o yahise abona igitego cya mbere cya Chelsea nubwo yavunitse ku munota wa 10 agahita asimburwa na Fernando Torres.

Eto'o niwe wafunguye amazamu ya Arsenal
Eto'o niwe wafunguye amazamu ya Arsenal

Ku munota wa karindwi, Umudage Andre Schurrle yahise abona igitego cya kabiri cya Chelsea, ibintu bitangira guhinduka kuko ikipe ya Mourinho yakomeje kwiharira umupira ibona n’amahirwe atandukanye yo gutera mu izamu rya Arsenal.

Andre Schurrle ashyiramo icya kabiri
Andre Schurrle ashyiramo icya kabiri

Umusifuzi wo hagati yaje kwitiranya Alex Oxlade-Chamberlain na Kieran Gibbs, amuha ikarita itukura nyuma y’uko nyamara ari Oxlade-Chamberlain wari ukoze umupira n’ukuboko mu rubuga rw’amahina. Umubiligi Eden Hazard ntiyazuyaje ahita abonera Chelsea igitego cya gatatu kuri penaliti.

Hazard kuri penaliti
Hazard kuri penaliti

Arsenal yari imaze gutsindwa bitatu mu minota 17 gusa.

Ku mupira wari uyobejwe na Schürrle, ku munota 42 Oscar yaboneje mu izamu ririnzwe na Szczesny, biba bibaye bine ku busa bwa Arsenal.

Oscar aba ashyizemo igitego cya kane
Oscar aba ashyizemo igitego cya kane

Mu gice cya kabiri nabwo Chelsea yakomeje kotsa igitutu Arsenal maze ku munota wa 66 Oscar ahindukira neza mu rubuga rw’amahina maze ashyiramo igitego cya gatanu.

Umunya-Misiri, Mohamed Salah wasimbuye wagiyemo asimbuye Oscar, yahise abona igitego cye cya mbere kuva yagera muri Chelsea muri Mutarama, ari nacyo gashinguracumu muri uyu mukino uba uhanzwe amaso na benshi ku Isi.

Salah atsinda igitego cye cya mbere muri Chelsea FC
Salah atsinda igitego cye cya mbere muri Chelsea FC
Gibbs yahawe ikarita itukura nyamara atari we wari ukoze umupira n'ukuboko
Gibbs yahawe ikarita itukura nyamara atari we wari ukoze umupira n'ukuboko
Wenger yumvaga ibimubayeho bidasanzwe na busa
Wenger yumvaga ibimubayeho bidasanzwe na busa
Nubwo yatsindaga, Mourinho ntiyigeze yicara, ahubwo yotsaga igitutu abakinnyi ngo bashake ibindi bitego
Nubwo yatsindaga, Mourinho ntiyigeze yicara, ahubwo yotsaga igitutu abakinnyi ngo bashake ibindi bitego
Chelsea yishimiye gukomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona isigaje imikino irindwi gusa
Chelsea yishimiye gukomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona isigaje imikino irindwi gusa