Muri Mutarama 2025, ni bwo uyu mukinnyi ukomoka muri Burikina Faso yageze muri APR FC, asinya amasezerano y’imyaka ibiri ari kugana ku musozo.
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 5 Ugushyingo 2026, ni bwo ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko uyu mukinnyi ukomoka muri Burikina Faso azakomeza kuyikinira.
Muri Nzeri 2026, Djibril Ouattara, wari mu mezi ya nyuma y’amasezerano ye muri iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu, yemeje ko ari mu biganiro na yo, nubwo hari andi makipe na yo yamwifuzaga.
Ibyo yafashije iyi kipe kugeraho byatumye ayongerera amasezerano y’umwaka umwe, akazakomeza kuyibera rutahizamu.
Ouattara yegukanye ibihembo bitandukanye kuva yatangira gukinira APR FC. Ibi birimo icy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026, icy’uwatsinze ibitego byinshi muri BK Pro League 2025/26 n’ibindi.
Yafashije Ikipe y’Ingabo kwegukana Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda cya 2024/25 n’icya 2025/26, Igikombe cy’Amahoro cya 2025/26 na FERWAFA Super Cup 2025.
Aherutse no gutsinda ibitego bibiri byafashije Ikipe y’Ingabo gusezerera Les Aigles du Congo ku giteranyo cy’ibitego 3-1 mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League, gusa bakurwamo na Zamalek SC yo mu Misiri mu ijonjora rya kabiri.










Ibitekerezo 0