Ku Cyumweru, tariki ya 1 Ugushyingo 2026, ni bwo Rayon Sports yerekeje mu Karere ka Rubavu gukina umukino w’Umunsi wa Karindwi wa BK Pro League, wayihuje na Marine FC.
Ni umukino wari ukomeye cyane gusa warangiye intsinzi icyuwe na Rayon Sports yabonye ibitego 2-1. Gusa ibitego Gikundiro yinjije byibazwaho kuko byose ari amakosa y’abanyezamu bahereje imipira rutahizamu Kameni Junior agahita atsinda.
Djibril Ouattara wamenye amakuru y’abafana y’uko bakunze kugaragaza ko Marine FC ibererekera amanota APR FC, yannyeze iyi ntsinzi avuga ko iyo iza kuba ari ikipe ye yatsinze muri ubwo buryo hari kuvugwa ibindi.
Mu butumwa yatanze yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, yagize ati “Ariko mutekereze iyo iza kuba ari APR FC yatsinze Marine muri iyi myiyereko.”
Ibitego bibiri bya Kameni Junior wabaye umukinnyi mwiza w'umukino, byavuye ku banyezamu ba Marine bamwihereye umupira na we agahita awutereka mu izamu. Icya mbere yari amakosa ya Kabera Bonheur, icya kabiri kiva ko makosa ya Nshimyumuremyi Vincent.
Ibi byafashije Rayon Sports gutsinda Marine FC ibitego 2-1, cyinjijwe na Niyibizi Ramadhan.
Wasize kandi Rayon Sports ifashe umwanya wa karindwi n'amanota arindwi ku rutonde rwa shampiyona, mu gihe Marine FC iri ku wa kabiri n’amanota 11, ikarushwa na Gorilla FC inota rimwe.









Ibitekerezo 0