Ni ubutumwa yacishije kuri Twitter kuri uyu wa Gatandatu nubwo yahise abusiba. Nzamwita yavuze ko yisabira abanyamuryango ba FERWAFA kuzatora Nizeyimana Mugabo Olivier.

Yagize ati “Bavandimwe, nshuti ejo [uyu munsi] saa Tatu ndabasaba gutora Nizeyimana Olivier. Ndamuzi neza, ndamwizeye 100%. Tumujye inyuma. Atari ukumutora gusa ariko tunashyigikire gahunda ze z’imyaka ine iri imbere n’ikipe ye. Tubabere abajyanama. Namwe ndabizeye. Amatora meza, intsinzi kuri Olivier wacu.”

Uretse Nzamwita n’Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles, aherutse kumvikana asaba bagenzi be ko bakwiye gutora Mugabo Nizeyimana Olivier.

Nzamwita Vincent De Gaulle yayoboye FERWAFA kuva mu 2014 kugeza mu 2018 ubwo yasimburwaga na Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène na we weguye asigaje umwaka umwe ngo asoze manda ye, muri Mata uyu mwaka.

Nzamwita de Gaulle yashyize ubu butumwa kuri Twitter ariko ahita abusiba bidatinze
Nzamwita de Gaulle yashyize ubu butumwa kuri Twitter ariko ahita abusiba bidatinze
Nzamwita yasabye abanyamuryango ba FERWAFA gutora Nizeyimana Mugabo Olivier
Nzamwita yasabye abanyamuryango ba FERWAFA gutora Nizeyimana Mugabo Olivier