Umubano wa Dani Alves ndetse n’umugore we watangiye kugaragaramo agatotsi kuva mu 2022, ubwo uyu mugabo yashinjwaga n’inkiko zo muri Espagne gukora ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Mu gihe yari muri gereza yamazemo amezi 14 akarekurwa nyuma yo kwishyura miliyoni 1€ no gukora ¼ cy’igifungo cye, Joana Sainz yakunze kuvuga indimi ebyiri, aho rimwe yavugaga ko bazatandukana, ubundi akavuga ko bazagumana.
Gusa Dani Alves agifungurwa mu 2024, yafashe inzira nshya yo gukorera Imana, ndetse aba n’umuvugabutumwa uzenguruka mu bihugu bitandukanye cyane cyane ibyo muri Amerika y’Amajyepfo ari kubwiriza.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Ugushyingo 2026, umwe mu bakurikira Joana ku rubuga rwa Instagram yamubajije niba akibana na Dani Alves, amusubiza ko batakibana kubera ivugabutumwa.
Ati “Sindi umwizera. Uko ndushaho kubona cyane ibyo akora, ndushaho kujya kure ye. Ibi ndashaka kubishyiraho umucyo, ko njye na we hashize iminsi dutandukanye kubera iyo mpamvu.”
Nyuma y’imyaka icyenda babana, Dani Alves na Joana Sanz, babyaranye umwana umwe w'umukobwa, ari we Julieta Sanz Alves, wavutse mu Ukwakira 2025.
Dani Alves wabaye umwe muri ba myugariro beza bakina mu mpande ku Isi, yakinnye mu makipe akomeye arimo FC Barcelone, Paris Saint-Germain na Juventus.







Ibitekerezo 0