Kuri uyu wa Kane, tariki ya 5 Ugushyingo 2026, ni bwo uyu mukinnyi yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, atangariza abamukurikira n’abakunzi be by’umwihariko Abanya-Portugal ubutumwa bw’uko yasezeye ku gukinira igihugu cye.
Ati “Ku Banya-Portugal, umunsi wageze kuri njye wo gusubiza nimero karindwi nambaraga ku mwambaro w’Ikipe y’Igihugu ya Portugal. Sinigeze na rimwe numva ko ari njye gusa ikwiriye.”
“Mu myaka 23 ishize numvaga ko ari ishema n’inshingano zo kuyambara. Kuyambara neza nkayijyana muri stade zitandukanye ku Isi, byari agaciro gakomeye. Igihe cyageze ngo nhyitange ku hazaza.”
Cristiano w’imyaka 41 yavuze ko yahoze aterwa ishema no guhagararira igihugu, ariko gufata umwanzuro wo guhagarika kugikinira wamugoye cyane.
Ati “Si umwanzuro wari woroshye, kuko imyanzuro imwe n’imwe ntifatwa n’ubwonko gusa, ahubwo isaba umutima. Urugendo rwatangiye mu 2003 rwahinduye ubuzima bwanjye bwose. Ubu rugeze ku iherezo.”
“Iyo nsubije amaso inyuma ku byo nahuriye na byo mu Ikipe y’Igihugu, ntabwo mbona imikino gusa, ibitego, uduhigo cyangwa ibikombe, ahubwo mbona abantu, Abanya-Portugal bari hirya no hino ku Isi bumvaga ko bari hafi y’igihugu cyabo.”
“Mbona miliyoni z’abantu ntigeze mpura na bo, ariko babaye bamwe mu muryango wanjye kuko byarangiraga umupira w’amaguru urenze kuba umukino. Umupira w’amaguru ni abantu.”
Uyu mikinnyi wa Al Nassr yavuze ko mu bihe byose yari mu Ikipe y’Igihugu ya Portugal, yakoze ibirenze ibyo yari ashoboye. Yashakaga gutsinda, yashakaga kwandika amateka, yigomwaga byinshi kuko yifuzaga byinshi kuko yizeraga ko yagera aharenze aho ari. Yatanze byose kubera umwambaro yahawe.”
Uyu munyabigwi w'imyaka 41 yinjiye muri Seleção ya Portugal mu 2003, yasezeye amaze kuyikinira imikino 234, atsinda ibitego 146, ari na we rukumbi wabikoze mu mateka ya ruhago.
Yayihesheje ibikombe bitatu birimo icy'u Burayi cya 2016, UEFA Nations League ya 2019 na 2025. Ni we mukinnyi kandi washoboye kwinjiza igitego mu marushanwa atandatu y’Igikombe cy’Isi.
Asezeye nyuma yo gushyamirana n’umutoza we mu ikipe y’Igihugu ya Portugal, Jorge Jesus, ibyanatumye ava mu mwiherero, anafatirwa ibihano birimo guhagarikwa iminsi 30 no gutanga amande angana na 255€ [422.280 Frw].







Ibitekerezo 0