{Ku mukino ubanza wa champions league, Chelsea yugariye imbere ya Atletico Madrid bagwa miswi, ivunikisha umunyezamu Petr Cech na kapiteni wayo John Terry.}

Umutoza wa Chelsea, Jose Mourihno wari muri Espagne ku kibuga cya Atletico Madrid, yabashije kwihagararaho ntiyatsindwa igitego, arugarira byakuyeho agahigo k’iyi kipe yari yarashoboye gutsinda igitego mu mikino 11 yaherukaga gukina.

Mu mikino 10 baherukaga gukina, Atletico yatsinzemo ibitego 22.

Chelsea yakinnye idafite rutahizamu Samuel Eto’o na Eden Hazard na Branslav Ivanovic wahagaritswe kubera amakarita. Fernando Torres yari yasubiye ku kibuga yahoze akiniraho.

Ku munota wa 18, umunyezamu wa Chelsea, Petr Čech yavunitse akaboko agerageza kurenza umupira wari uvuye muri koroneri, bizatuma atongera gukina muri uyu mwaka w’imikino.

Imvune y'ukuboko y'umunyezamu wa Chelsea Petr Čech izatuma adakina muri uyu mwaka w'imikino
Imvune y'ukuboko y'umunyezamu wa Chelsea Petr Čech izatuma adakina muri uyu mwaka w'imikino
Kapiteni John Terry yavunitse ikirenge azasiba umukino wa Liverpool na Atletico wo kwishyura
Kapiteni John Terry yavunitse ikirenge azasiba umukino wa Liverpool na Atletico wo kwishyura

Umunya Australia Mark Schwarzer yasimbuye aca agahigo k’umukinnyi ushaje ukinnye imikino ya nyuma ya champions league ku myaka 41 n’iminsi 148, ahangana n’imipira y’abasore b’umutoza Diego Simeone, wari umukino wa kabiri wa champions league akinnye.

Atletico yashoboraga kubona igitego ku ikosa ryahanwe na kapiteni wabo Gabi ariko Schwarzer ashyira umupira muri koroneri.

Ku munota wa 73, kapiteni wa Chelsea John Terry yakandagiwe na mugenzi we David Luiz, amakuru y’iyi mvune ni uko atazakina umukino wo kwishyura gusa ashobora gukina umukino wa nyuma tariki ya 24 Gicurasi niba Chelsea ikuyemo Atletico.

Umunyezamu Schwarzer yashoboye kohereza hanze ishoti ryari ritewe na Gabi
Umunyezamu Schwarzer yashoboye kohereza hanze ishoti ryari ritewe na Gabi
Sitade Vicente Cardelon, kapiteni wa Atletico Gabi yahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo gutana mu mitwe n'abakinnyi ba Chelsea
Sitade Vicente Cardelon, kapiteni wa Atletico Gabi yahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo gutana mu mitwe n'abakinnyi ba Chelsea

Nyuma y’umukino Mourinho yavuze ko ikipe ye yakoze akazi neza gatuma bakomeza kugira icyizere cyo kugera ku mukino wa nyuma.

Yagize ati “ Abakinnyi banjye bitanze, nari nabasabye kutagumana umupira cyane kuko Atletico yatwotsaga igitutu. Sinashakaga ko tunganya 0-0 nangaga ko dutsindwa igitego.”

Mu gihe yasabye ko umukino wa shampiyona na Liverpool washyirwa kuwa Gatandatu, iyi ikabyanga, Mourinho avuga ko azasaba ubuyobozi bw’ikipe guhitamo igikombe bashyiramo imbaraga.

Chelsea izakina umukino wo kwishyura na Atletico kuwa Gatatu, yakinnye ku Cyumweru na Liverpool ya mbere ku rutonde rwa shampiyona.

Umunyezamu Thibaut Courtois wa Atletico ni uwo Chelsea yabatije
Umunyezamu Thibaut Courtois wa Atletico ni uwo Chelsea yabatije
Frank Lampard yashoborag kubona ikarita y'umutuku yakoze umupira n'ukuboko yari afite y'umuhondo
Frank Lampard yashoborag kubona ikarita y'umutuku yakoze umupira n'ukuboko yari afite y'umuhondo

Ni umukino wa munani wa ½ cha champions league, Jose Mourihno yari atoje, kabiri yabashije kugera ku mukino wa nyuma.

Abakinnyi ba Chelsea nka John Obi Mikel na Frank Lampard ntibazagarara ku mukino wo kwishyura uteganijwe kuwa Gatatu tariki 30 Mata nyuma yo kubona amakirita abiri y’umuhondo mu gihe Branslav Ivanovic azaba yagarutse.

Ku ruhande rwa Atletico Madrid, kapiteni wabo Gabi nawe ntazakina uyu mukino.