Chelsea yabigezeho nyuma yo gutsinda Al-Hilal yo muri Arabie Saoudite igitego 1-0 mu mukino wa ½ wabereye kuri Stade Mohamed bin Zayed y’i Abu Dhabi ku wa Gatatu.

Romelu Lukaku yatsinze igitego kimwe cyabonetse muri uyu mukino ku munota wa 35.

Chelsea yakinnye uyu mukino idafite umutoza wayo mukuru, Thomas Tuchel, wishyize mu kato nyuma yo kwandura COVID-19.

Iyi kipe ihagarariye u Burayi muri iki Gikombe cy’Isi cy’Amakipe, yihariye umupira mu minota myinshi kugeza ubwo yafunguraga amazamu ku gitego cya Lukaku ku mupira wahinduwe na Kai Havertz, ukozweho na Yasser Al Shahrani usanga uyu rutahizamu w’Umubiligi awutera mu izamu.

Iki gitego Lukaku yatsinze cyari icya cyenda muri uyu mwaka w’imikino mu gihe yari amaze imikino itandatu adatsinda.

Chelsea yashoboraga kubona ikindi gitego nyuma y’iminota ibiri amakipe yombi avuye kuruhuka, ariko Havertz apfusha ubusa uburyo yabonye kandi yari kumwe na Lukaku ndetse na Hakim Ziyech mu rubuga rw’amahina.

Al-Hilal yari ihagarariye Aziya muri iri rushanwa, yabonye uburyo bw’ishoti ryatewe na Mohamed Kanno nyuma yo gukinana neza na Matheus Pereira, ariko umupira ujya hejuru y’izamu ryari ririnzwe na Kepa Arrizabalaga wanakuyemo undi mupira watewe na Moussa Marega.

Ku mukino wa nyuma uzaba ku wa Gatandatu, Chelsea izahura na Palmeiras yo muri Brésil, yo yatsinze Al Ahly yo mu Misiri ibitego 2-0 ku wa Kabiri.

Lukaku yatsinze igitego cyabonetse muri uyu mukino
Lukaku yatsinze igitego cyabonetse muri uyu mukino
Romelu Lukaku yabonye uburyo bwinshi bwo gutsinda mu gice cya mbere
Romelu Lukaku yabonye uburyo bwinshi bwo gutsinda mu gice cya mbere
Zsolt Low ni we watoje Chelsea kuko Tuchel arwaye COVID-19
Zsolt Low ni we watoje Chelsea kuko Tuchel arwaye COVID-19
Andreas Christensen yambura umupira Odion Ighalo wa Al-Hilal
Andreas Christensen yambura umupira Odion Ighalo wa Al-Hilal
Kepa Arrizabalaga yarokoye Chelsea mu gice cya kabiri
Kepa Arrizabalaga yarokoye Chelsea mu gice cya kabiri
Abafana ba Chelsea kuri uyu mukino wabereye i Abu Dhabi ku wa Gatatu
Abafana ba Chelsea kuri uyu mukino wabereye i Abu Dhabi ku wa Gatatu