{Ikipe ya APR FC mu marushanwa ya CECAFA Kagame Cup ahuza amakipe yabaye aya mbere iwayo yatsinze itababariye ikipe ya Wau Salam yo muri Sudan y’Epfo ku mukino wa mbere ibitego 7 ku busa.}

Ikipe ya APR FC yatsinze ibi bitego byose nta ngorane, kuko mu gice cya mbere yatsinze ibitego 3 no mu gice cya kabiri yatsinze 4 byatsinzwe na Lionel watsinze 2, Ndikumana Yanick Selemani nawe atsinda 2, Karekezi Olivier, Mugiraneza Jean Baptiste , na Mubumbyi Bernabe.

APR FC ni imwe mu makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana iki gikombe, ariko ifite akazi katoroshye mu itsinda rya gatatu ribarizwa mo amakipe nka Yanga Africa na Atletico y’i Burundi.

Wau Salam ni ikipe yakinnye bwa mbere amarushanwa ya CECAFA nyuma y’aho igihugu cya Sudan y’Epfo iboneye ubwigenge ikemerwa na FIFA.

Iyi kipe ikanwamo n’abapolisi bahembwa umushahara wa buri kwezi, ndetse n’abanyeshuri bahembwa ku mikino bakinnye.

Dore uko amatsinda ateye:

Itsinda A: Simba (Tanzania), URA FC (Uganda), Vita Club (Congo DR) hamwe na Ports (Djibouti).

Itsinda B: Azam (Tanzania), Mafunzo (Zanzibar) hamwe na Tusker FC (Kenya).

Itsinda C: Yanga Africa (Tanzania), APR FC (Rwanda), Wau Salaam (South Sudan) hamwe na Atletico (Burundi).

Iri rushanwa riterwa inkunga na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame guhera muri 2002 uri ku isonga ku rutundo rw’abayobozi 5 bakunda imikino aho akurikiwa na Orji Uzor Kalu wo muri Nigeria, Moise Katumbi (DR Congo), Patrice Motsepe wo muri Afurika y'Epfo, Dr Kwame Nkrumah (Ghana).

Twabibutsa ko umukino wa nyuma ugomba kuzaba tariki 28 Nyakanga 2012.