Ni umukino wa kabiri ku ikipe y’igihugu “Amavubi” izaba ikina na Taifa Stars ya Tanzania kuri uyu wa kabiri wo mu itsinda A, nyuma yo gutsinda Ethiopia igitego 1-0 muri iri rushanwa rya CECAFA Senior Challenge Cup 2015 riri kubera muri Ethiopia ku nshuro yaryo ya 38.

Mu mukino ufungura irushanwa, u Rwanda rwatsinze Ethiopia igitego 1-0 cyatsinzwe na Jacques Tuyisenge naho nyuma y'umukino wa Tanzania, u Rwanda ruzasoreza kuri Somalia nyuma y'iminsi itatu mu mukino usoza iyo mu matsinda.

Nyuma y'imikino itandatu (6) u Rwanda rudatsinda umukino n'umwe, habonetse intsinzi ku mutoza McKinstry ndetse akaba ashaka uburyo yakomeza kubona intsinzi ndetse n’uburyo bwo gushaka igikombe cya Cecafa.

Umutoza McKinstry yatangaje ibanga yakoresheje kugira ngo atsinde Ethiopia
Johnny w’imyaka 30 yagize ati: “Mu by’ukuri dushimishijwe no kuba dutangiye CECAFA twitwara neza, akarusho mu mukino ugoye cyane ufungura irushanwa aho uba uhura n'igihugu cyakiriye irushanwa".

Jonathan kandi, yasabye abakinnyi gukora cyane ku buryo imbaraga zabo zishira ari nako bahanahana umupira kandi bakiyumvisha ko ibintu byoroshye.

Ati: “Babikoze ku buryo twari twateguye ndetse bakurikije amabwiriza. N'ubwo Ethiopia yadushyizeho igitutu mu minota 20 ya mbere, nabwiye abakinnyi banjye ko bagomba gukina basatira kandi bagumana umupira kandi bakinira hamwe. Byumvikana neza ko rero twari dukwiye aya manota atatu."

Uyu mutoza aravuga ko bagomba gushyiramo imbaraga zishoboka bagatsinda uyu mukino u Rwanda rufitanye na Tanzania kuri uyu wa kabiri.

Yakomeje agira ati "Ubu amaso tuyahanze kuwa kabiri ndetse mu mukino wacu(Rwanda) tuzongera dukoreshe imbaraga nyinshi. Ni umukino tuzi neza ko turamutse tuwutsinze bizadushyira mu mwanya w'icyubahiro utwerecyeza mu mikino ya 1/4 cy'irangiza muri iri rushanwa."

Uyu mutoza kandi, yanatangaje ko uretse kuba yaragiye guhatanira igikombe cya CECAFA u Rwanda ruheruka mu mwaka w'1999, hiyongeraho no gutegura abakinnyi bazakina CHAN 2016 izatangira muri Mutarama.

Ati: “Ikituraje ishinga muri iyi mikino ya CECAFA; ni ugutanga amahirwe ku bakinnyi bakagaragaza icyo bashoboye bityo bikazaborohera kugaragara mu ikipe ya CHAN muri Mutarama. Gusa, turashaka no gukora ibishoboka byose tugatsinda imikino nk'ikintu kizazana icyizere mu bakinnyi. Bityo rero,tuzakomeza gukora cyane duharanira kugera kure hashoboka."

Mu yindi mikino yabaye mu mpera z'iki cyumweru, ikipe ya Kenya ifite igikombe giheruka (2013), yatsinze Uganda ibitego 2-0.

Undi mukino wo muri iri tsinda B, kuwa gatandatu u Burundi bwatsinze Zanzibar igitego 1-0 cyatsinzwe na Didier Kavumbagu.

Mu itsinda A u Rwanda rurimo, kuri iki cyumweru Tanzania nayo yanyagiye Somalia ibitego 4-0.