Ku wa Kane, tariki ya 12 Ugushyingo 2026, ni bwo iyi kipe yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bwongereza yirukanye Umutoza Mukuru wayo, nyuma y’uruhererekane rw’umusaruro mubi watumye igera mu makipe atatu ya nyuma ku rutonde rwa shampiyona.

Nyuma y’amasaha make yirukanywe, yifashishije urubuga rwa Instagram, agaragaza amarangamutima yari afitiye iyi kipe yakiniye akanayibera umutoza mukuru.

Yagize ati “Nta kindi nifuriza Manchester United usibye amahirwe masa. Iyi ni ikipe ifite icyo ivuze ku buzima bwanjye, kandi ibyo ntabwo bizahinduka. Nzahora nterwa ishema no kuba naratanze umusanzu wanjye muri iyi kipe, kandi nahoze nyifuriza ibyiza.”

“Nzahora hafi yayo kuva uyu munsi, ndebera umukino ahirengeye, ari na ko nyikomera amashyi. Ni agaciro kuba narayoboye Manchester United, ikipe nkunda. Hari bamwe babyumva gutyo, ibyo ndabyishimira cyane kandi mukwiye kumenya icyo bivuze. Hari icyo nashakaga kwitura Manchester United. Ariko urwo rukundo ntirupfa.”

Uyu mutoza wasimbuwe na Mauricio Pochettino, yari amaze igihe ari ku gitutu, cyane cyane nyuma yo gutsindirwa mu rugo na Bournemouth ibitego 3-0, ku wa 25 Ukwakira 2026.

Icyo gihe abayobozi ba Manchester United bari bahisemo kumugumisha ku kazi, bamuha amahirwe yo gukosora ibitagenda neza mbere y’ikiruhuko cy’imikino y’amakipe y’ibihugu cyo mu Ugushyingo.

Gusa, umusaruro ntiwahindutse uko babyifuzaga, bituma hafatwa icyemezo cyo gutandukana na we.

Carrick yari yahawe akazi ko gutoza Manchester United by’agateganyo muri Mutarama 2026, asimbuye Ruben Amorim, mbere yo guhabwa amasezerano y’imyaka ibiri muri Gicurasi, yagombaga kurangira mu 2028.

Mu mikino 16 yatoje mu gice cya kabiri cy’umwaka ushize w’imikino, Carrick yari yatsinzemo 11, afasha Manchester United gusoreza ku mwanya wa gatatu no kubona itike yo gukina UEFA Champions League.

Gusa umusaruro mubi wo mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino wa 2026/27 watumye icyizere yari afitiwe n’abayobozi kiyoyoka.

Michael Carrick wirukanywe nk’Umutoza wa Manchester United, yagaragaje ko ari ikipe azahoza ku mutima