Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma ku mugoroba w’uyu wa Gatatu tariki ya 1 Kamena 2022 guhera Saa kumi n’ebyiri, amasaha umukino uzatangiriraho.

Kwizera niwe mukinnyi utasoje imyitozo nyuma yo kugira ikibazo mu kuboko k’iburyo ubwo imyitozo yari irimbanyije, aho yakugwiriye, kuri ubu hakaba hasigaye ko abaganga bakora raporo bakemeza niba azakina umukino.

Abazamu basigaye bavamo uzitabazwa ni Kimenyi Yves wa Kiyovu SC na Ntwari Fiacre wa AS Kigali.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Kamena 2022, nibwo Amavubi azakina na Mozambique mu mukino ubanza mu itsinda rya 12 mu rugendo rwo gushaka itike ya CAN ya 2023.

Mu gitondo cy'uyu wa Kane nibwo abaganga b'Amavubi bazanzura niba Kwizera Olivier ari ku rwego rwo gukina
Mu gitondo cy'uyu wa Kane nibwo abaganga b'Amavubi bazanzura niba Kwizera Olivier ari ku rwego rwo gukina