Nta gihugu ku mugabane wa Afurika kinganya amateka na Misiri muri ruhago dore ko ifite ibikombe birindwi bya CAN. Nubwo iki gihugu kitarakina kuko kigomba kwisobanura na Mali kuri uyu wa Kabiri ariko kimaze kubona ko amazi atari ya yandi aho ibindi bihugu byose byo hejuru y’ubutayu bwa Sahara bikomeje guhabwa amasomo.
Algeria yamaze iminsi ariyo FIFA igaragaza nk’igihugu cya mbere muri Afurika mu bihe bishize yahagaritswe na Zimbabwe itarahabwaga amahirwe banganya ibitego 2-2, Tunisia yo yihanizwa na Senegal iyitsinda 2-0 mu gihe hari hatahiwe Maroc yatsinzwe na RDC 1-0 mu itsinda C mu mukino wabaye kuri uyu wa Mbere.
RDC yari yatangiye umukino irushwa bigaragara idashobora no kugera imbere y’izamu rya Maroc ahubwo ikinira mu rubuga rwayo kubera igitutu cyari kiyiriho, ariko ku mayeri y’umutoza Florent Ibenge nyuma y’iminota 15 bavuye kuruhuka, Junior Kabananga yahise afungura amazamu bayobora umukino.
Maroc nk’ikipe ifite abakinnyi bakomeye bakina mu mashampiyona akomeye ku Isi, yakomeje gushaka uko yishyura, yiharira umupira ku kigero cya 62% itera amashoti 15 agana mu izamu ariko byose biba iby’ubusa nubwo RDC yamaze umwanya munini ikina ari abakinnyi 10 nyuma y’ikarita itukura yahawe Lomalisa Mutambala ku munota wa 81.
Iyi kipe ya Herve Renard watwaye ibikombe bya Afurika bibiri muri bitatu biheruka atoza ibihugu bitandukanye, 2012 ari kumwe Zambia na 2015 agihesha Côte d’Ivoire ntabwo yatangiye neza kuko ariyo ya nyuma mu itsinda C.
Kuri RDC yagaragaje ishyaka cyane no kwitanga na nyuma y’uko bakinaga ari abakinnyi 10 ariko bakihagararaho imbere ya Maroc, icyitezwe ni ukureba niba Florent Ibenge wahesheje iki gihugu igikombe cya CHAN umwaka ushize mu Rwanda, yakora amateka akanagihesha CAN giheruka mu 1974.
Mu mukino wari wabanjirije uyu, Côte d’Ivoire ifite igikombe giheruka yananiwe gutangira irushanwa igihagararaho inganya ubusa ku busa naTogo.
Kuri uyu wa Kabiri mu itsinda D rya nyuma ari naryo rifatwa nk’iry’urupfu kuko amakipe yose aririmo ari ibikomerezwa, Uganda ihagarariye Afurika y’Uburasirazuba iherutse no guhembwa nk’ikipe y’umwaka ku mugabane saa 18:00 iresurana na Ghana ya Andre Ayew yatsindiwe ku mukino wa nyuma wa CAN iheruka ya 2015.
Uyu mukino urakurikirwa n’undi w’ishiraniro saa 21:00 Mali yisobanura na Misiri ifite iri rushanwa inshuro nyinshi kurusha ibindi bihugu byose ikaba ari nacyo gihugu cy’Abarabu gishobora gutangira irushanwa kibona amanota atatu ariko igihe na cyo kitatungurwa na Mali nayo itoroshye.








Ibitekerezo 0