{Ikipe ya AS Kigali yari ihagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika y’amakipe yatwaye ibikombe iwayo (CAF Confederation cup) yasezerewe nyuma yo gutsindwa na Difaa Hassan El Jadida yo muri Maroc ibitego 3-0 (Aggr 1-3).}
AS Kigali yinjiye mu kibuga isabwa kurinda igitego batsindiye i Kigali cyangwa gutsinda igitego cyabaha umutozo ku ikipe yari imbere y’abafana bayo.
Nyuma yo gutsindwa igitego, abakinnyi ba AS Kigali babaye nk’abahuzagurika maze ku munota wa 70, Difaa Hassani El Jadida yinjiza icya kabiri, icyizere cyo gukina 1/8 igice cya kabiri n'amakipe yasezerewe muri CAF champions league kiragabanuka.
Nyuma y’iminota ibiri igitego kigiyemo, myugariro wa AS Kigali, Tubane James yakoze umupira, umusifuzi atanga penaliti yatewe na Ahmed Chagou, igitego cya gatatu kijyamo.
Ni ku nshuro ya mbere iyi kipe y’umujyi wa Kigali yitwa AS Kigali ihagararira u Rwanda mu mikino nyafurika, muri 1/32 AS Kigali yasezereye Academie Tchite yo mu Burundi ku giteranyo cy’ibitego 2-1, inganya na Al Ahly Shendy yo muri Sudani igitego 1-1 iyisezerera kuri penaliti 5-4.




Ibitekerezo 0