Kuri gahunda y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Umusifuzi Nizeyimana Isia’q yari gusifura umukino umwe w’Umunsi wa Kabiri wa Shampiyona hagati ya Musanze FC yari yakiriye Bugesera FC ku wa Gatandatu kuri Stade Ubworoherane.
Kuri gahunda, umukino APR FC yakiriyemo Police FC ku wa Mbere wari gusifurwa na Ishimwe Claude ‘Cucuri’, gusa uyu yari yasifuye umukino wawubanjirije w’ijonjora ry'ibanze rya CAF Champions League ubwo Al-Merreikh yanganyaga na AS Otohô d'Oyo yo muri Congo ubusa ku busa ku wa Gatanu, tariki 25 Kanama.
Umusifuzi mpuzamahanga Ishimwe Claude usanzwe ukora akazi ko muri banki mu Mujyi wa Kigali, yari yatse uruhushya kugira ngo ajye gusifura uyu mukino wa CAF Champions League aho yari yamenyesheje FERWAFA ko bitari bumukundire ko yajya gusifura undi mukino wa Shampiyona, APR FC yakiriyemo Police FC ku wa Mbere saa Kumi n’ebyiri kubera impamvu z’akazi.
Byabaye ngombwa ko FERWAFA ishaka undi musifuzi mu maguru mashya, harebwa utuye hafi ya Kigali Pelé Stadium, maze bahamagara Nizeyimana Isia’q habura iminota 15 gusa ngo umukino utangire.
Nizeyimana usanzwe utuye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, yari avuye ku kazi ari mu nzira ajya kuri Kigali Pelé Stadium kureba uyu mukino, maze asubira mu rugo ajya gufata imyenda yo kujyana mu kibuga.
Uku gushaka umusifuzi ikubagahu byatumye abasifuzi batishyushya mbere y’umukino kuko bishyuhirije mu rwambariro byo kwirwanaho ndetse byatindije itangira ry’uyu mukino.
Abakinnyi b’amakipe yombi bishyushyaga mbere y’umukino basubiye mu rwambariro saa Kumi n’imwe n’iminota 41. Aha ni ho umukino watindiye kuko abasimbura baje kwicara ku ntebe zabo basohotse mu rwambariro saa Kumi n’imwe n’iminota 59 mu gihe amakipe yo yasohotse mu rwambariro saa Kumi n’ebyiri zuzuye ari na yo saha umukino wagombaga gutangiriraho.
Amakipe ageze mu kibuga habayeho gutambutsa ubutumwa bwa Gerayo Amahoro, igikorwa Polisi y’Igihugu yari ihagarariwemo n’Umuvugizi wayo, CP Jean Bosco Kabera, yafatanyijemo n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen. Ronald Rwivanga.
Umukino watangiye saa Kumi n’ebyiri n’iminota 10, warangiye APR FC itsinze Police FC igitego 1-0 cyinjijwe n’Umunya-Sudani Sharaf Eldin Shaiboub Ali ku munota wa 39.








Ibitekerezo 0