Ni ibirori byatangijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 31 Ukwakira 2026, ubwo APR FC yakinaga na Etincelles FC, muri shampiyona ya BK Pro League, iterwa inkunga na Banki ya Kigali.
Nyuma y’uyu mukino warangiye APR FC itsinze ibitego 2-0, abafana binjiye mu kibuga, kugira ngo bakurikirane igitaramo cyaririmbyemo abahanzi bakomeye, ari bo Riderman na Juno Kizigenza.
Gusa mbere y’uko bajya ku rubyiniro, umuhanga mu kuvanga imiziki, DJ RY, yari yatangiye gususurutsa abafana b’umupira w’amaguru n’abakunzi b’umuziki, i Rubavu.
Iyi gahunda iri mu bikorwa bya ‘BK@60’, bikubiyemo ibirori n’ibindi bikorwa banki yateguye muri uyu mwaka wa 2026, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 60 ishize itangiye gukorera mu Rwanda, kuva mu 1966.
Umuyobozi ushinzwe Inozabubanyi, Itangazamakuru n’Itumanaho muri Banki ya Kigali, Thabit Bin Hassan Habineza, yavuze ko ibi birori ari uburyo bwo gushimira abakiliya n’abaturage bagendanye na banki muri urwo rugendo rugana ku iterambere.
Yagize ati “Mu myaka 60, Banki ya Kigali yakoranye n’Abanyarwanda, kandi iyi sabukuru ni iyabo nk’uko ari iyacu. Kujyana ibirori i Rubavu no mu bindi bice, ni uburyo bwo kubashimira binyuze mu mupira w’amaguru n’umuziki bibahuza.”
Muri iyi ghunda, ku Cyumweru, tariki ya 1 Ugushyingo, nyuma y’umukino wa Marine FC yatsinzwemo na Rayon Sports FC ibitego 2-1, habaye ikindi gitaramo.
DJ June wari wasusurukije abafana mbere no hagati mu mukino, yakomeje kugeza umuziki ku bo muri aka karere, mbere y’uko na Kitoko Bibarwa abasusurutsa mu rwego rwo kugisoza.
Rubavu ni ho ha mbere iyi gahunda yagejejwe, gusa mu minsi iri imbere ikazakomereza no mu zindi ntara, yifashishije imikino ya BK Pro League kugira ngo ihuze abafana ba ruhago n’abakunzi b’umuziki. Kwinjira mu bitaramo ni ukwishyura itike yo kureba umukino.
Iyi banki isanzwe ari umuterankunga mukuru wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, BK Pro League.
Igitramo kizakurikiraho ni icyo ku mukino wa Bugesera na Al Hilal kuri Stade y’Akarere ka Bugesera.




















Ibitekerezo 0