Uyu mukinnyi wavuye mu Rwanda mu cyumweru gishize amaze gufasha APR FC kwizera kuzegukana igikombe cya shampiyona itsinze mukeba Rayon Sports, kuri uyu wa Mbere nibwo yifatanyije na bagenzi be bashya agiye kuzajya akinana nabo mu myitozo yari iyobowe n’Umutoza Yannick Ferrera.
Beveren Waasland yarangije ari iya 12 muri shampiyona y’umwaka ushize, iritegura gutangira shampiyona ya 2018/19 tariki 28 Nyakanga 2018 ubwo izaba yisobanura na Zulte Waregem yabaye iya cyenda umwaka ushize.
Mu mateka, iyi kipe yegukanye ibikombe bya shampiyona y’u Bubiligi kabiri, harimo icyo mu 1979 no mu 1984 uyu mwaka ikaba yariyubatse cyane kugira ngo izabashe gusubira mu marushanwa y’i Burayi aho iyi shampiyona ikunze guserukirwa cyane na Anderlecht na Club Brugge.








Ibitekerezo 0