Ibi ni ibyo yatangarije mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye muri Mali, mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 12 Ugushyingo 2026, mbere y’uko amakipe yombi ahurira mu mukino wo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2027.

Yagize ati “Nk’uko mwabivuze, Mali ni ikipe nziza iri mu zikomeye muri Afurika. Ubwo rero turabizi ko uyu uza kuba ari umukino utoroshye. Gusa murebe neza dufite amanota atandatu, kandi ntabwo twayakuye mu kirere. Ikipe yacu na yo ifite aho itoroshye.” 

“Biragoye kwemeza ibizava mu mukino, ariko nk’uko umutoza yabivuze, mu minota 15 na 20 ya mbere tugomba kuyitwaramo neza, kuko turabizi Mali iraza kuba ishaka intsinzi no kurangiza akazi hakiri kare. Turacyafite icyizere cyo guhangana, ntekereza ko umukino uzagenda neza, kandi tuzabona umusaruro.”

Ni mu gihe Umutoza Mukuru w'Amavubi, Stephen Constantine, yavuze ko azahatana mu minota 90, akabona amanota nk'uko byagenze mu mikino u Rwanda ruheruka gukina.

Umukino w’umunsi wa gatatu mu Itsinda K, uteganyijwe kubera kuri Stade du 26 Mars mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki 13 Ugushyingo 2026, ikipe yitwara neza ikaza guhita iyobora itsinda.

Nyuma y’iminsi ine, ku wa 17 Ugushyingo 2026, aya makipe azongera guhura mu mukino uzabera kuri Stade Amahoro i Kigali.

Kugeza ubu, u Rwanda na Mali ni byo biyoboye Itsinda K, buri kipe ifite amanota atandatu kuri atandatu ashoboka.

Amavubi yatangiye iyi mikino atsinda Liberia ibitego 3-1, akurikizaho gutsindira Cap-Vert iwayo ibitego 2-1. Ni mu gihe Mali yatsinze Cap-Vert ibitego 3-1, inakurikirizaho gutsinda Liberia igitego 1-0.

Bizimana Djihad yagaragaje ko Amavubi yihagararaho mu minota 20 ya mbere y'umukino
Stephen Constantine yizeye abakinnyi be ku mukino wa Mali