Kuri iki Cyumweru tariki 19 Ugushyingo 2018 Amavubi y’u Rwanda yanganyije na Repubulika ya Centrafrique ibitego bibiri mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika byatumye yuzuza umukino wa gatandatu atakaje muri irindwi yakinnye muri uyu mwaka wa 2018.

Mu 2018 Amavubi y’u Rwanda yatsinzwe imikino itatu ya Libya, Côte d'Ivoire na Guinea. Yanganyije imikino itatu na Nigeria, Guinea na Repubulika ya Centrafrique, atsinda umukino umwe gusa wa Guinée équatoriale igitego 1-0 cya Manzi Thierry muri CHAN 2018 yabereye muri Maroc muri Mutarama uyu mwaka.

Umwe mu bakinnyi bakinnye iyi mikino yose u Rwanda rwatakaje harimo Bizimana Djihad ugaragaza urwego rwiza ariko bikarangira ikipe idatanze umusaruro.

Uyu mukinnyi wo hagati ukina muri Waasland-Beveren yo mu Bubiligi abona hari icyizere nubwo hari ibyo abayobozi ba FERWAFA na Minispoc bakwiye gukosora.

Yabwiye IGIHE ati “Natwe biratubabaza cyane. Tuba twakinnye neza ariko tugatakaza. Usibye urukundo rw’igihugu tuba tunakeneye amafaranga ava mu duhimbazamusyi ariko turagerageza bikanga.”

Bizimana yavuze ko umukino w’ikipe y’igihugu atari mubi kuko abakinnyi bose baba bitanze uko bashoboye ariko amahirwe akabura.

Uyu mukinnyi agira icyo asaba abayobozi yagize ati “Ntabwo ari byiza kuba habaho iminsi yashyizweho na FIFA yo gukina imikino ya gicuti, abandi bagakina inshuro imwe, ebyiri, eshatu nyamara twe tudakina kuko nta mikino tuba twateguriwe tukazongera guhura tujya mu marushanwa tugomba guhangana n’amakipe amenyeranye. Bikwiye gukosoka abayobora umupira bakabifatana uburemere bakaduha iyo mikino.”

U Rwanda nirwo ruri ku mwanya wa nyuma mu itsinda ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika mu bihugu byo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba byose kuko Uganda yamaze kubona itike iyoboye itsinda rya 12, ikurikiwe na Tanzania muri iryo tsinda, u Burundi buri ku mwanya wa kabiri mu itsinda rya gatatu, naho Kenya iyoboye itsinda rya gatanu.

Bizimana Djihad yasabye abayobozi ba Ferwafa kongerera imikino ya gicuti Amavubi
Bizimana Djihad yasabye abayobozi ba Ferwafa kongerera imikino ya gicuti Amavubi
Nubwo Bizimana Djihad ababajwe n'umusaruro w'Amavubi ariko afite icyizere ko hari ikizakosoka mu mikino iri imbere
Nubwo Bizimana Djihad ababajwe n'umusaruro w'Amavubi ariko afite icyizere ko hari ikizakosoka mu mikino iri imbere
Kagere Meddie yashimiye Djihad Bizimana nubwo ikipe muri rusange byarangiye itabonye intsinzi
Kagere Meddie yashimiye Djihad Bizimana nubwo ikipe muri rusange byarangiye itabonye intsinzi