Icyemezo cyo guhagarika Bisengimana yakimenyeshejwe mu gitondo cyo ku wa 19 Ukuboza 2022.

Ibaruwa imuhagarika yashyizweho umukono na Perezida wa Espoir FC, Twizeyimana Vincent, ivuga ko impamvu z’icyo cyemezo zishingiye ku birimo umusaruro mubi.

Ikomeza igira iti “Dushingiye ku mikoranire yawe n’abo mufatanyije imirimo mu ikipe, aho ujya mu itangazamakuru ugasebya ubuyobozi bw’ikipe n’abakinnyi ko badashoboye kandi waragize uruhare rusesuye mu gushaka abakinnyi 11, ibi bikaba bigaragaza isura mbi y’ikipe, turakumenyesha ko uhagaritswe ku kazi by’agateganyo ko gutoza ikipe nk’umutoza mukuru uhereye ku wa 20 Ukuboza 2022 kugeza tariki ya 19 Mutarama 2023.’’

Inshingano zo gutoza zasigaranywe na Bipfubusa Methode usanzwe ari Umutoza w’Abanyezamu, uzaba wungirijwe na Hakizimana Eulade.

Nyuma y’umukino Etincelles FC yatsinzemo Espoir FC ibitego 2-0, Bisengimana yavuze ko abakinnyi be batari ku rwego rw’ikipe ye ndetse anatunga agatoki abagize uruhare mu kugura abakinnyi avuga ko badashoboye kuko harimo abari bamaze igihe badakina biganjemo abari basigaye ku isoko ubwo igura n’igurisha ryaganaga ku musozo mu mpeshyi ya 2022.

Ubuyobozi bwa Espoir FC bwari bwahaye Bisengimana imikino ibiri agomba gutsinda, atabigeraho hagafatwa izindi ngamba zirimo no gutandukana mu mahoro.

Bisengimana Justin yabwiye IGIHE ko yahagaritswe by’agateganyo ndetse n’ibaruwa yayakiriye.

Yakomeje ati “Igisigaye ni ugutegereza igihe bampagaritse ko kirangira. Nyuma ya tariki 19 Mutarama [2023] ni bwo nzakubwira igikurikiraho.’’

Abajijwe niba ashobora kujyana Espoir FC mu manza kubera icyemezo cyo kumuhagarika, Bisengimana yavuze ko hari impamvu bashingiyeho ariko we iby’amasezerano ye azabivugaho igihe nikigera.

Ati “Sinavuga ibyo ntazi. Ku wa 20 [Mutarama] uzampamagare nkubwire gahunda izakurikiraho. Ni ugutegereza igihe bampaye, nibirangira ni bwo natekereza icyo nakora.’’

Bisengimana yavuze ko akunda Espoir FC ndetse ayifuriza ineza cyane ko anavuka mu Karere ka Rusizi.

Ati “Ntiwakunda umwana w’undi kurusha uko wakunda umwana wawe. Espoir FC nyifuriza ibyiza, aho ndi ndayifuriza ibyiza. Ndasaba Imana ko ikipe yava mu bihe bibi ikajya mu byiza. Icyo nifuza ni iterambere ry’ikipe kandi ntekereza ko ababishinzwe bari kubitekerezaho.’’

Yasobanuye ko atatunguwe no kwandikirwa ahagarikwa ndetse ko yari azi ko biri bube kuko yabimenye kare.

Ati “Abanditse ibaruwa ni abagabo, nanjye ndi umugabo. Ntibyatunguye, mbere y’uko ibaruwa ingeraho nari nyiteguye. Yaje nyiteguye.’’

Perezida wa Espoir FC, Twizeyimana Vincent, yabwiye IGIHE ko nta mpungenge bafite mu gihe bajyanwa mu manza kubera icyemezo cyo guhagarika umutoza.

Ati “Twamuhagaritse ukwezi kumwe. Twabihaye umunyamategeko wacu arabisoma neza ku buryo nta kibazo kirimo.’’

Bisengimana Justin yasinyiye Espoir FC ku wa 28 Nyakanga 2022. Mu mikino 14 amaze kuyitoza yayifashije kubona amanota arindwi aho yatsinze umukino umwe, anganya ine, atsindwa icyenda.

Bisengimana Justin yahagaritswe mu nshingano zo gutoza Espoir FC mu gihe cy'ukwezi
Bisengimana Justin yahagaritswe mu nshingano zo gutoza Espoir FC mu gihe cy'ukwezi
Bisengimana Justin yahagaritswe muri Espoir FC kubera umusaruro muke
Bisengimana Justin yahagaritswe muri Espoir FC kubera umusaruro muke
Inshingano zo gutoza Espoir FC zasigaranywe na Bipfubusa Methode usanzwe ari Umutoza w’Abanyezamu, azaba yungirijwe na Hakizimana Eulade
Inshingano zo gutoza Espoir FC zasigaranywe na Bipfubusa Methode usanzwe ari Umutoza w’Abanyezamu, azaba yungirijwe na Hakizimana Eulade