Kenya ni kimwe mu bihugu bizakira irushanwa ry’Igikombe cya Afurika, aho izaba ifatanyije na Tanzania na Uganda. Ibi bihugu byose byabonye itike yo kuzarikina.
Mu gutegura ikipe nziza izahatana muri CAN 2027, Kenya yahaye akazi umutoza w’Umunya-Afurika y’Epfo, Benni McCarthy, kugira ngo ayifashe gutegura abakinnyi bazarikina bahereye mu mikino yo gushaka itike.
Imikino ibanza yanganyije na Eritrea igitego 1-1, umukino wa kabiri itsindwa na Guinea igitego 1-0, mbere y’uko inganya n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, ubusa ku busa.
Gusa kubura intsinzi byajyanye no kubura imishahara kuri we n’abakinnyi, akaba ari na yo mpamvu yagaragaje ko mu gihe kiri imbere ibibazo bizafata indi ntera kugira ngo ahemberwe akazi akora.
Ibi ni bimwe mu byo yavugiye mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Sporty TV, aho yagize ati “Kujya muri Guinea byari bigoye kuko nta kintu cyari gihari. Abakinnyi bamwe bishyuwe kuko bakoze ibisa no kwigaragambya kuri federasiyo no kuri Minisiteri ya Siporo. Ariko icyo gihe nta kintu abatoza n’abungiriza babonye.”
“Gusa njye akazi kanjye ni ugushyira Kenya mu makipe meza, ibyo ndabirwanira. Ariko igihe kimwe inzego zibishinzwe nka CAF na FIFA zizinjira muri ibi bintu, kandi bazishyura. Ubu hari icyo twakoze kigaragara gikeneye igihembo, kuko mbere y’uko nza gutoza Kenya sinarinzi ko inagira umupira w’amaguru.”
Harambee Stars ifite imikino ibiri ikomeye mu yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, aho izakina na Afurika y’Epfo ku wa 13 Ugushyingo, i Johannesburg, uwo kwishyura ukabera i Nairobi ku wa 17 Ugushyigo 2026.







Ibitekerezo 0