Abdul Satta Ben Moussa wasinye amasezerano y'umwaka umwe nk'umutoza w'agateganyo agiye gufatanya na Guy Bukasa nk'umutoza wungirije, uyu azwi cyane mu Rwanda mu makipe nka Gasogi United na Rayon Sports ndetse n'Ikipe y'Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo y'Abato.

Ben Moussa yagizwe Umutoza Mukuru w'Agateganyo wa APR FC tariki 16 Ukwakira 2022 nyuma y'uko uwari Umutoza Mukuru Mohammed Adil Erradi yari yahawe ibihano n'ikipe nyuma yo gushinjwa imyitwarire mibi.

Ben Moussa yahesheje Ikipe y'Ingabo z'Igihugu Igikombe cya Shampiyona ya 2022-23 ntiyongererwa amasezerano ndetse agera no ku mukino wa nyuma w'Igikombe cy'Amahoro aho yatsinzwe na Rayon Sports igitego 1-0.

Avenir Sportif de la Marsa, yazamutse mu Cyiciro cya Mbere muri Tunisia uyu mwaka, yashinzwe mu 1940, ifite igikombe kimwe cya shampiyona yatwaye mu 2007, yatwaye kandi ibikombe by’igihugu bitanu.

Iyi kipe kuri ubu iri ku mwanya wa karindwi ari na wo wa nyuma n’inota rimwe muri Shampiyona ya Tunisia (Ligue Pro1) ikinwa mu matsinda abiri.

Khaled Ben Yahia wari umutoza wayo ajya kwirukanwa yashinjwaga umusaruro mubi dore ko mu mikino ine imaze gukinwa nta n’umwe yatsinze, yatakaje itatu anganya umwe. Itsinda B iyi Kipe ibarizwamo riyobowe na US Monastir n’amanota 10, ikurikiwe na Esperance de Tunis ifite amanota 10 mu gihe CS Sfaxien ya gatatu ifite amanota icyenda.

Ben Moussa watozaga APR FC mu mwaka w'imikino ushize, yahawe akazi ko gutoza Avenir Sportif de la Marsa y’iwabo muri Tunisia
Ben Moussa watozaga APR FC mu mwaka w'imikino ushize, yahawe akazi ko gutoza Avenir Sportif de la Marsa y’iwabo muri Tunisia
Ben Moussa yafashije APR FC kwegukana Igikombe cya Shampiyona ya 2022/2023
Ben Moussa yafashije APR FC kwegukana Igikombe cya Shampiyona ya 2022/2023

Mu mafoto: Ben Moussa na Guy Bukasa batangiye imyitozo mu ikipe nshya

Ben Moussa aganira na Guy Bukasa umwungirije mu nshingano zo gutoza AS Marsa yo muri Tunisia
Ben Moussa aganira na Guy Bukasa umwungirije mu nshingano zo gutoza AS Marsa yo muri Tunisia
Guy Bukasa azwi mu Rwanda kuko yatoje amakipe arimo Gasogi United na Rayon Sports
Guy Bukasa azwi mu Rwanda kuko yatoje amakipe arimo Gasogi United na Rayon Sports
Ben Moussa areba uko abakinnyi b'ikipe nshya yahawe gutoza bitwara mu myitozo
Ben Moussa areba uko abakinnyi b'ikipe nshya yahawe gutoza bitwara mu myitozo
Guy Bukasa yatangiye gutanga imyitozo mu ikipe nshya ya Avenir Sportif de la Marsa
Guy Bukasa yatangiye gutanga imyitozo mu ikipe nshya ya Avenir Sportif de la Marsa
Ben Moussa aganiriza abakinnyi mu myitozo yakoresheje mbere yo kugera mu ikipe
Ben Moussa aganiriza abakinnyi mu myitozo yakoresheje mbere yo kugera mu ikipe
Ben Moussa asuhuza abakinnyi ba Avenir Sportif de la Marsa
Ben Moussa asuhuza abakinnyi ba Avenir Sportif de la Marsa