Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 6 Ugushyingo 2026, ni bwo Etincelles FC yamenyesheje uyu mutoza ko batazakomezanya, nubwo yari asigaje amasezerano y’amezi atandatu.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Etincelles FC ni imwe mu makipe ataritwaye neza kuko yatsinzwe inshuro enye, atsinda inshuro imwe mu gihe izindi ebyiri yanganyije.
Kubona amanota arindwi gusa mu manota 21, byatumye ubuyobozi bufata icyemezo cyo gutandukana na we mu bwumvikana, nubwo uyu mugabo yari afite izindi nshingano z’Umuyobozi Mukuru wa Tekinike.
Mu mpera z’umwaka ushize wa 2025/26, ni bwo Bekeni yagizwe Umutoza w'Agateganyo wa Etincelles, asabwa kutayimanura muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri.
Gusa nubwo byagenze bityo, yakunze kumvikana mu itangazamakuru anenga umusanzu w’ubuyobozi mu gushakira intsinzi ikipe, yerekana ko mu gihe nta mikoro ahari ubuzima bw’ikipe na bwo buba budahari.
Mu kiganiro aheruka kugirana na IGIHE yagaragaje ko hari ibidakorwa n’ubuyobozi bigatuma intsinzi zitaboneka, kandi icyizere kigatakarizwa umutoza.
Ati “Turi hasi cyane, aho umukinnyi ajya mu kibuga ashaka agahimbazamusyi, ariko iyo katabonetse umukino ukurikiraho baratsindwa. Abantu batekereze ku duhimbazamushyi tw’abakinnyi kuko byica abakinnyi. Njye nereka ubuyobozi gahunda mfite, nkabwereka amafaranga nkeneye bukayampa cyangwa bukayashyira aho byoroshye kuyabona.”
“Ugira ibyago iyo gahunda ikanga, ugahagarika akazi kuko n’ubundi aho uba waratangiriye si ho usoreza. Man City cyangwa FC Barcelone irakina igatsindwa ikirukana umutoza, nawe ukaza hano kuri Stade Umuganda ugakina ugatsindwa, bagahita bagucira urwa Pilato ngo bakwirukane.”







Ibitekerezo 0