Bayisenge yasinyiye ikipe ya USM Alger yo muri Algeria muri Kamena 2018 ariko umutoza wayo Thierry Forger ntiyashima urwego rwe aramwirukana bituma amara amezi atandatu adakina umupira w’amaguru kuva muri Nyakanga 2018 kugera ubu.
Byavuzwe kenshi ko yifuzwa n’ikipe ya APR FC, ariko uyu mukinnyi wabaye kapiteni w’Amavubi U17 yakinnye igikombe cy’isi muri 2011, we yafashe umwanzuro wo kwerekeza muri shampiyona y’igihugu kidafite umupira w’amaguru uteye imbere, Bangladesh, iri ku mwanya wa 192 ku rutonde rwa FIFA, inyuma cyane y’u Rwanda kuko rwo ni urwa 137.
Amakuru agera kuri IGIHE yemeza ko Emery yamaze gusinyira ikipe ya Saif Sporting Club. Umutoza Johnathan Johnny McKinstry wamutotoje mu Amavubi kuva muri Werurwe 2015 kugera muri Kanama 2016.
Yaguzwe ibihumbi 16 by’Amadolari (asaga miliyoni 14 Frw), akazahembwa ibihumbi 10 by’amadolari bihwanye hafi na miliyoni 8 900 000 Frw.
Biteganyijwe ko uyu myugariro wakinnye mu makipe atandukanye mu Rwanda nka Isonga FC na APR FC ahaguruka mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Mutarama 2019, akanyura Istanbul muri Turikiya mbere yo kwerekeza i Dhaka muri Bangladesh.
Saif Sporting Club yangirije shampiyona iheruka ya Bangladesh ku mwanya wa kane, muri shampiyona imaze imyaka itandatu gusa ikinwa kuko yatangiye mu 2012.
Iyi kipe yerekejemo yo imaze imyaka itatu gusa ibayeho kuko yashinzwe mu 2016. Yakirira imikino yayo kuri Rafiq Uddin Bhuiyan Stadium yakira abantu ibihumbi 12.








Ibitekerezo 0