Ku wa Kabiri, tariki ya 26 Nzeri 2023, ni bwo abakinnyi bose b’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yaba abazakina n’abatazifashishwa bahagurutse i Kigali berekeza i Cairo mu Misiri.

Mbere yo kugenda, Umuyobozi ushinzwe Ubuzima bw'Ikipe, Rtd Cpt Ntazinda Eric, yaganiriye n’itangazamakuru, avuga ko urugendo ruteguye neza ndetse biyemeje kujyana abakinnyi benshi hagamijwe kubategura mu mutwe.

Yagize ati “Abakinnyi bose bameze neza usibye Pitchou wagize imvune dukina na Marines FC kandi na we tujyanye mu Misiri. Twahisemo kubajyana bose kugira ngo bagume mu mwuka wo gukina amarushanwa mpuzamahanga.”

Yahaye icyizere abafana basigaye mu Rwanda, abizeza ko ikipe izitwara neza bitandukanye n’uko ikunze gusezererwa n’Abarabu.

Ati “Ku bwanjye umupira ni umupira, mwarabibonye kandi n'ubu muracyabibona. Dufite umutoza mwiza, dufite abakinnyi beza ndetse iriya kipe twaranayibonye. Abafana bicare, beme, batuze. Kunyagirwa? Oya ibyo ntabyo ahubwo na yo [Pyramids FC] yanyagirwa.”

APR FC yahagurukanye n’abantu 58 barimo abakinnyi 25, abatoza, abayobozi ndetse na bamwe mu bafana bayo.

Aba bose bajyanye n’indege ya Ethiopian Airlines yahagurutse saa Kumi na 25, ikagera Addis Ababa saa Moya n’Igice mbere yo guhaguruka saa Yine z’ijoro aho baza gufata urundi rugendo rugera i Cairo saa Munani n'iminota 20 z’ijoro.

Umukinnyi utajyanye na bagenzi be ni Nsengiyumva Ilshad Parfait kubera imvune yo mu ivi amaranye igihe ndetse biteganyijwe ko ashobora kubagwa mu gihe kitaramenyekana.

Ku Cyumweru, tariki ya 17 Nzeri 2023, ni bwo APR FC yakiriye Pyramids FC kuri Kigali Pelé Stadium, mu mukino ubanza w’Ijonjora rya Kabiri rya CAF Champions League warangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe kuba ku wa Gatanu, tariki ya 29 Nzeri 2023, saa Kumi n’imwe, ku kibuga Pyramids FC yakiriraho imikino cya 30 June Stadium iherereye mu Gace ka Nasr City yubatswe n’Igisirikare cya Misiri kirwanira mu Kirere.

Abakinnyi APR FC yajyanye mu Misiri:

Abanyezamu: Mutabaruka Alexandre, Ishimwe Pierre na Pavelh Ndzila.

Ba myugariro: Buregeya Prince, Ishimwe Christian, Niyigena Clement, Niyomugabo Claude, Salomon Charles Bienvenue Banga Bindjeme II, Nshimiyimana Yunussu, Ndayishimiye Dieudonné na Omborenga Fitina.

Abakina hagati: Bemol Assongwe Apam, Kwitonda Alain ‘Bacca’, Mugisha Gilbert, Ndikumana Danny, Niyibizi Ramadhan, Nshimirimana Ismaël, Shaiboub Sharaf Eldin, Taddeo Lwanga, Rwabuhihi Aimée Placide, Ruboneka Jean Bosco, Niyonshuti Hakim Mubarakh.

Ba rutahizamu: Bizimana Yannick, Nshuti Innocent na Victor Mbaoma Chukwuemeka.

Myugariro wa APR FC, Ndayishimiye Dieudonné uzwi nka Nzotanga, ubwo yageraga ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali i Kanombe
Myugariro wa APR FC, Ndayishimiye Dieudonné uzwi nka Nzotanga, ubwo yageraga ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali i Kanombe
Ndikumana Danny udakunze gukoreshwa cyane muri APR FC yajyanye n'ikipe mu Misiri
Ndikumana Danny udakunze gukoreshwa cyane muri APR FC yajyanye n'ikipe mu Misiri
Team Manager wa APR FC, Rtd Cpt Ntazinda Eric, yahaye icyizere abafana ko ikipe izitwara neza imbere ya Pyramids FC
Team Manager wa APR FC, Rtd Cpt Ntazinda Eric, yahaye icyizere abafana ko ikipe izitwara neza imbere ya Pyramids FC
Umurundi Nshimirimana Ismaël 'Pitchou', uheruka kugira imvune, yajyanye n'ikipe i Cairo
Umurundi Nshimirimana Ismaël 'Pitchou', uheruka kugira imvune, yajyanye n'ikipe i Cairo
Uwihanganye Hardi ufata amashusho muri APR FC yajyanye n'ikipe mu Misiri
Uwihanganye Hardi ufata amashusho muri APR FC yajyanye n'ikipe mu Misiri
APR FC yajyanye abakinnyi hafi ya bose barimo n'abo idasanzwe ikoresha
APR FC yajyanye abakinnyi hafi ya bose barimo n'abo idasanzwe ikoresha
Myugariro wa APR FC, Ishimwe Christian na mugenzi we Niyibizi Ramadhan bari mu bajyanye n'ikipe
Myugariro wa APR FC, Ishimwe Christian na mugenzi we Niyibizi Ramadhan bari mu bajyanye n'ikipe

Amafoto: Ntare Julius