Muri byinshi byaranze uyu mukino, imyizerere ifite aho ihuriye n’amarozi ni kimwe mu byagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko izo muri Bénin.
Byatangiye ku munota wa 77 w’umukino ubwo inyuma y’izamu ryari ririnzwe na Ntwari Fiacre, hajyaga umugabo wambaye ishati y’umweru agatwara isume ye.
Ababibonye babihuje n’imyemerere ishobora kuba yasanishwaga no kuba ako gasume katumaga Bénin idatsinda ibitego cyane ko muri iyo minota “Les Guépards” yahushaga uburyo bwinshi cyane.
Myugariro Mutsinzi Ange na Rwatubyaye Abdul bahise bamwirukira barayimwaka barayigarura umukino urakomeza.
Nyuma y’iminota mike, haje umwana utoragura imipira arongera atwara isume abashinzwe umutekano ku kibuga bamuha inzira arasohoka aragenda.
Ku munota wa 82, Steve Mounie yahise atsinda igitego cyo kwishyura cya Bénin, ariho havuye imvugo nyuma y’umukino ko byasabye gukura isume mu izamu kugira ngo igitego kiboneke.
Nyuma y’umukino umunyamakuru witwa Ablam Gnamesso wo muri Burkina Faso yashyize ifoto y’isume kuri Twitter yandikaho ko ari yo ncamake z’umukino.
Yagize ati “Incamake z’umukino wa Les Guépards za Bénin n’Amavubi y’u Rwanda. Iyi sume y’umweru yagize uruhare runini muri uyu mukino.’’
Résumé du match Guépards du Bénin 🇧🇯 vs Guêpes (Amavubi) du Rwanda 🇷🇼.
La théorie de la serviette blanche a été pour beaucoup dans cette affiche ci.#BENRWA#TotalEnergiesAFCON#AFCON2023Q#AFCON2023#TotalEnergiesAFCON2023pic.twitter.com/R6DgH37sAN
— Ablam GNAMESSO 🌍® (@AblamGnamesso) March 23, 2023
Uwitwa Umunyarwanda kuri Twitter yamusubije agira ati “Icyo utazi ni uko iyo sume yavuye muri hoteli zanyu ariko kubera wizera amarozi uri kumva ari yo yari yababujije gutsinda. Reka tuzareba icyo muzireguza i Kigali.”
Rwanda Nziza we yavuze ko nta mpamvu yo kwizerera mu mupira w’umwanda.
Ati “Ntukizerere mu mupira w’umwanda, intsinzi iza wayikoreye ntabwo izaturuka mu bikorwa by’umwanda.”
Igikomeje kugarukwaho cyane ni aho umukino wo kwishyura uzaba ku wa Mbere tariki 27 Werurwe 2023 uzabera, nyuma y’uko ku wa 21 Werurwe 2023, Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika, CAF, yamenyesheje Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ko u Rwanda rutemerewe kwakirira Bénin i Huye kuko nta hoteli zujuje ibisabwa zihari.
Ubusanzwe CAF isaba ko aho umukino ubera haba hari hoteli eshatu nibura z’inyenyeri enye ziri mu bilometero bitarenze 20, zirimo ishobora kwakira ikipe iri iwayo, iyasuye ndetse n’abasifuzi.
Nyuma yo gusanga u Rwanda rutabyujuje CAF yavuze ko umukino wo kwishyura uzabera i Cotonou muri Bénin ariko Ikipe y’Igihugu Amavubi kuri uyu wa kane yahise ifata indege iyigarura i Kigali.
Icyemezo cyo gutaha cyavugishije benshi by’umwihariko abo muri Bénin basigara bibaza byinshi.
Umunyamakuru Evrard Fulgérale yanditse kuri Twitter ye yibaza ibyo u Rwanda rukoze kandi rwaramenyeshejwe ko umukino wo kwishyura uzabera i Cotonou.
Yagize ati “Ikipe y'u Rwanda iri mu biki? Bavuye muri Cotonou mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane baramenyeshejwe ko umukino wo kwishyura uzabera i Cotonou ku wa Mbere, kubera kubura ibikorwaremezo.”
“Ariko nta kibazo kuko iracyafite umwanya wo kugaruka. Nizere ko CAF itaza gukorera ku gitutu kuko ibi byemezo yabibwiye FERWAFA mu nyandiko.”
A quoi jouent l’équipe du Rwanda @FERWAFA finalement ? Elle a quitté Cotonou ce jeudi matin pour Kigali sachant pertinemment qu’elle joue lundi son match retour contre le Bénin 🇧🇯 à Cotonou, faute d’infrastructures (décision de @CAF_Online). @fbfofficiel@Rwanda_Sports#wasexopic.twitter.com/Cy1lBFYPD4
— Evrard Fulgérale du Bénin🇧🇯 (@FulgeraleD) March 23, 2023
Nubwo bimeze bityo u Rwanda rukomeje gukora iyo bwabaga ngo rubone hoteli zemewe na CAF ndetse imirimo yo kuvugurura Hoteli Mater Boni Consilii yashyizwemo imbaraga iri gukorwa amanywa n’ijoro.
Biteganyijwe ko ku wa Gatanu, tariki ya 24 Werurwe 2023, itsinda ry’abakozi ba CAF bazagera i Huye kugenzura bimwe mu bikorwaremezo mbere y’uko hatangazwa umwanzuro wa nyuma.
U Rwanda na Bénin biri mu itsinda L aho u Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu n’amanota abiri mu gihe Bénin ari iya nyuma n’inota rimwe. Iri tsinda riyobowe na Sénégal ifite amanota atandatu na Mozambique ya kabiri ifite ane.











Ibitekerezo 0