Kuri uyu wa Gatanu nibwo ubuyobozi bw’iyi kipe buyobowe na ‎Dan Mule, bwerekanye ku mugaragaro abakinnyi bashya barimo Ndayishimiye Eric Bakame, wari umaze imyaka 12 akina muri shampiyona y’u Rwanda.

Iyi kipe yatwaye igikombe cya shampiyona ya Kenya inshuro 12, yasinyishije Bakame amasezerano y’imyaka ibiri aho azahembwa ibihumbi 3500$ buri kwezi, ni ukuvuga arenga miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Ndayishimiye ufite inararibonye yabisikanye n’uwari umunyezamu wa mbere muri iyi kipe Ezekiel Owade, ushobora gusinyira Sofapaka FC mu mpera z’iki cyumweru.

Abaye umunyezamu w’umunyarwanda wa kabiri usinye mu ikipe yo mu cyiciro cya mbere muri Kenya, nyuma ya Mvuyekure Emery wavuye muri APR FC mu mpeshyi y’uyu mwaka ubu wasinyiye Tusker FC amasezerano y’imyaka itatu.
AFC Leopards ibaye ikipe ya gatandatu Ndayishimiye akiniye nyuma ya Renaissance FC, AS Kigali, ATRACO FC, APR FC na Rayon Sports yanabereye kapiteni.

Bakame yasinye amasezerano y'imyaka ibiri
Bakame yasinye amasezerano y'imyaka ibiri
AFC Leopards yerekanye Bakame nk'umukinnyi wayo mushya
AFC Leopards yerekanye Bakame nk'umukinnyi wayo mushya
Iyi kipe ibaye ikipe ya gatandatu akiniye
Iyi kipe ibaye ikipe ya gatandatu akiniye