Iri rushanwa rizakinwa mu gihe Shampiyona izaba yahagaze ubwo Ikipe y’Igihugu Amavubi izaba yitegura gukina na Sénégal, mu mukino wo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika cya 2023, uzabera i Huye ku wa 9 Nzeri 2023.

B&B Burudani Mix Festival III yateguwe ku bufatanye n'Ikigega cy'Iterambere RNIT (Rwanda National Investment Trust) gishishikariza abantu kwizigamira, aho buri tike izagurwa mu kwinjira kuri buri mukino amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 2 Frw azahita ajya kuri konti y’uwayiguze nk’umugabane w’ubwizigame bwe muri iki kigega.

B&B Burudani Mix Festival ivanga umupira w'amaguru n'imyidagaduro, ku nshuro ya gatatu izatangira tariki ya 3 Nzeri 2023 muri Expo Group i Gikondo aho abantu bazarebera umukino wa Shampiyona y'u Bwongereza uzahuza Arsenal na Manchester United aho kwinjira ari ibihumbi 3 Frw na 5000 Frw

Ku wa Kabiri, tariki ya 5 Nzeri 2023, kuri Stade ya Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba ni bwo irushanwa rizatangira aho Etoile de l'Est izakina na Kiyovu Sports saa Cyenda mbere y'uko AS Kigali na Rayon Sports zicakirana saa Kumi n'Ebyiri.

Amakipe azatsinda azahura ku mukino wa nyuma tariki ya 8 Nzeri 2023 kuri Kigali Pelé Stadium saa Kumi n’ebyiri, aya azaba yabanjirijwe n'umwanya wa gatatu uzakinwa saa Cyenda.

B&B BURUDANI Mix Festival III izahuza amakipe ane akina muri Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere mu Rwanda
B&B BURUDANI Mix Festival III izahuza amakipe ane akina muri Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere mu Rwanda

Bagirishya Jean de Dieu [Jado Castar], Umuyobozi wa B&B Sports Agency, yavuze ko icyakurikijwe hatoranywa amakipe hari andi yegerewe akababwira ko ataboneka kubera ko azaba afite abakinnyi bake.

Ati "Ni ukureba icyo umufatanyabikorwa yifuza n'icyo wowe utegura irushanwa ukeneye, hanyuma ukabihuza n'abahari. Hari amakipe menshi twegereye dusanga afite abakinnyi benshi bamaze guhamagarwa mu Ikipe y'Igihugu. Twegereye amakipe ashobora gusubiza icyo RNIT idutegerejeho, afite abafana benshi ni yo mpamvu bano bari hano."

Gashugi André ushinzwe Ishoramari muri RNIT yavuze ko B&B yabegereye ikabereka iri rushanwa ry'amakipe meza mu Rwanda na bo bakumva ko ayo mahirwe atabacika kugira ngo bashishishikarize abantu kuzigama.

Yagize ati "Yaratwegereye itugaragariza igikorwa bafite cyo gukora irushanwa ry'amakipe meza mu Rwanda, dusanga ayo mahirwe ataducika. Murabizi umupira ukundwa n'abantu bose abakuru na bato, dusanga ayo mahirwe ataducika kugira ngo umuntu uzaza kureba umupira cyangwa kuwumva azamenye uburyo bwo kuzigama muri RNIT."

"Nk'urubyiruko cyane cyane rugitangira akazi rumenye uko rwakizigamira, amenye uko yakwiteza imbere, niba ari ikibanza azakigura gute muri bya bihumbi 200 akorera?"

Yakomeje avuga ko biteguye gukorana n'abantu bashoboka bose kugira ngo intego yabo igerweho ari yo kumvisha abantu akamaro ko kwizigamira muri RNIT n'uko amafaranga yabo abyara umusaruro.

Umunyamabanga wa Rayon Sports, Patrick Namenye, wari uhagarariye Gikundiro isanzwe ikorana na RNIT yavuze ko bafasha umukinnyi wese kuzigamira ahazaza he.

Ati "Dusanzwe dufatanya na RNIT mu gukangurira abafana bacu kwizigamira, tunafatanya mu kuzigamira abakinnyi bacu, buri mukino dutsinze ku gahimbazamusyi tubagenera hari ikivaho tukabazigamira yaba ikipe y'abagabo n'abagore. Impamvu tubikora ni ukugira ngo umukinnyi wakiniye Rayon Sports mu minsi iri imbere ayo mafaranga azamugoboke, nta wamenya icyo imbere hahishe."

Umuyobozi wa Kiyovu Sports Company Ltd, Mvukiyehe Juvénal, yavuze ko ari igikorwa cyiza ari na yo mpamvu bemeye kwitabira ubu bukangurambaga kuko hari icyo bizafasha urubyiruko ndetse ko bakwiye no kubafasha nabo muri Kiyovu Sports kuzigamira abakinnyi bayo.

Agaruka kuri iri rushanwa yavuze ko bemeye kwitabira kubera ko Rayon Sports iririmo kandi bashaka kuyitsinda hakiri kare.

Ati “Twemeye kwitabira nyuma yo kumva ko Rayon Sports ihari, twarebye kuri gahunda ya shampiyona dusanga tuzahura mu Ukuboza 2023 twumva biratubabaje. Buri mwaka dutangira shampiyona amanota atandatu ya Rayon Sports tuyafite. Nubwo waba umukino wa gicuti aho twahurira hose barabizi ko nta gicuti ibaho kuri Rayon Sports na Kiyovu Sports.”

Umunyamabanga wa Etoile del'Est, Elie Byukusenge, yavuze ko iri rushanwa barigiyemo biteguye bizeye kuryegukana.

Iki kiganiro kandi cyitabiriwe n’abatoza b’amakipe atatu muri ane azitabira iri rushanwa ari bo Umutoza wa Rayon Sports wungirije Umunya-Mauritania, Mohamed Wade; uwa AS Kigali, Cassa Mbungo André n’uwa Etoile de l’Est, Nshimiyimana Maurice ‘Maso’.

Aya makipe uko ari ane yitabiriye, buri imwe yahawe miliyoni 1 Frw yo kwitegura n'ibihumbi 500 Frw y’urugendo.

Ikipe izaba iya mbere izahembwa imidali, igikombe na miliyoni 3 Frw, iya kabiri ihembwe imidali na miliyoni 1.5 Frw mu gihe iya gatatu izahembwa imidali na miliyoni 1 Frw.

Gashugi André ushinzwe Ishoramari muri RNIT Iterambere Fund asobanura uko iri rushanwa rizafasha abazarikurikira kwizigamira no kurushaho kumenya amakuru kuri iyi gahunda
Gashugi André ushinzwe Ishoramari muri RNIT Iterambere Fund asobanura uko iri rushanwa rizafasha abazarikurikira kwizigamira no kurushaho kumenya amakuru kuri iyi gahunda
Umuyobozi wa B&B Sports Agency, Bagirishya Jean de Dieu 'Jado Castar', asobanura imiterere y'irushanwa
Umuyobozi wa B&B Sports Agency, Bagirishya Jean de Dieu 'Jado Castar', asobanura imiterere y'irushanwa
Umuyobozi wa Kiyovu Sports Limited, Mvukiyehe Juvénal, yasobanuye ko yiteguye gutsinda Rayon Sports
Umuyobozi wa Kiyovu Sports Limited, Mvukiyehe Juvénal, yasobanuye ko yiteguye gutsinda Rayon Sports
Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports, Namenye Patrick, yashimiye B&B Sports Agency yateguye B&B Burudani Mix Festival III izongera amarushanwa nyuma ya Shampiyona n'Igikombe cy'Amahoro
Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports, Namenye Patrick, yashimiye B&B Sports Agency yateguye B&B Burudani Mix Festival III izongera amarushanwa nyuma ya Shampiyona n'Igikombe cy'Amahoro
Bayingana Innocent uri mu bayobozi ba AS Kigali yahaye ikaze amakipe azitabira irushanwa nk'Ikipe y'Umujyi wa Kigali
Bayingana Innocent uri mu bayobozi ba AS Kigali yahaye ikaze amakipe azitabira irushanwa nk'Ikipe y'Umujyi wa Kigali
Umunyamabanga Mukuru wa Etoile de l'Est, Byukusenge Elia, yatangaje ko iri rushanwa rizafasha ikipe ye kwitegura neza shampiyona izaba yahagaze ndetse no kwigisha abaturage bo mu Ntara y'Iburasurazuba kwizigamira

Umutoza Mukuru Cassa Mbungo André na Team Manager Bayingana Innocent ba AS Kigali bitabiriye iki kiganiro
Umutoza Mukuru Cassa Mbungo André na Team Manager Bayingana Innocent ba AS Kigali bitabiriye iki kiganiro
Umutoza mukuru wa AS Kigali, Cassa Mbungo André, yashimiye B&B Sports Agency yateguye iri rushanwa rizatuma abakinnyi bongera imyitozo yo kwitegura Shampiyona ndetse no kubigisha kwizigamira
Umutoza mukuru wa AS Kigali, Cassa Mbungo André, yashimiye B&B Sports Agency yateguye iri rushanwa rizatuma abakinnyi bongera imyitozo yo kwitegura Shampiyona ndetse no kubigisha kwizigamira
Umutoza wa Etoile de l'Est, Nshimiyimana Maurice 'Maso', yasezeranyije abazareba iri rushanwa umukino mwiza
Umutoza wa Etoile de l'Est, Nshimiyimana Maurice 'Maso', yasezeranyije abazareba iri rushanwa umukino mwiza
Umutoza wa Rayon Sports wungirije Umunya-Mauritania, Mohamed Wade, yashimiye B&B Sports Agency yateguye iri rushanwa rizafasha abakinnyi be batahamagawe mu Ikipe y'Igihugu kongera imyitozo
Umutoza wa Rayon Sports wungirije Umunya-Mauritania, Mohamed Wade, yashimiye B&B Sports Agency yateguye iri rushanwa rizafasha abakinnyi be batahamagawe mu Ikipe y'Igihugu kongera imyitozo
Umunyamakuru wa Royal FM, Bigirimana Agustin 'Guss', mu bitabiriye iki kiganiro
Umunyamakuru wa Royal FM, Bigirimana Agustin 'Guss', mu bitabiriye iki kiganiro
Rugaju Reagan wa RBA na Mahoro Nasri wa B&B FM-Umwezi na bo bitabiriye iki kiganiro
Rugaju Reagan wa RBA na Mahoro Nasri wa B&B FM-Umwezi na bo bitabiriye iki kiganiro
Abafana b'amakipe azitabira iri rushanwa bahawe impano zikubiyemo ubutumwa bwa RNIT Iterambere Fund buzabafasha kumenya kwizigamira
Abafana b'amakipe azitabira iri rushanwa bahawe impano zikubiyemo ubutumwa bwa RNIT Iterambere Fund buzabafasha kumenya kwizigamira