Uyu mukino wahuriranye n’ibirori byo kwizihiza Umunsi w’Intwari mu gihugu hose, wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Dukomeze ubutwari mu cyerekezo twahisemo.”
AS Kigali yari yatangiye iri rushanwa yitwara neza, itsinda APR FC 1-0, inanganya na Rayon Sports 0-0. Umukino wa nyuma yari ikeneyemo amanota atatu ngo yiyongerere amahirwe yo gutwara igikombe ntiwayihiriye kuko yahagamwe na Etincelles FC.
Uyu mukino watanzwemo amakarita abiri atukura, watangiye Etincelles FC yotsa igitutu AS Kigali ya Masudi Djuma.
Iyi kipe itozwa na Nduhirabandi Abdou Kharim 'Coka' yatsinzwe na Rayon Sports 2-0, igasubirwa na APR FC yayinyagiye 4-0, yinjiye mu mukino neza byashyize igitutu ku bakinnyi ba AS Kigali batangira gukora amakosa.
Ikipe y’i Rubavu yahiriwe n’urugendo ku munota 39, ubwo yafunguraga amazamu, ibifashijwemo na Muganza Joachim, wahindukije umunyezamu Bate Shamiru.
Iminota 45 y’umukino yarangiye Etincelles FC itangiye kugana mu mazi abira kuko umukinnyi wayo wo hagati Mucyo Freddy [Januzaj] yahawe ikarita itukura nyuma y’ikosa rikomeye yakoreye kuri Nininahazwe Fabrice [Messi].
Amakipe yombi yagarutse mu gice cya kabiri, AS Kigali ishaka igitego mu gihe Etincelles yashakaga kurinda izamu ryayo.
Masudi yahise akora impinduka asimbuza Nininahazwe, yinjiza Umunya-Uganda Frank Kalanda, mu gukomeza ubusatirizi.
Uyu Murundi wageze muri AS Kigali avuye muri Simba SC yo muri Tanzania, ikipe ye yahise ijya ku gitutu kuko ku munota wa 54, umukinnyi we Ishimwe Kevin na we yahawe ikarita itukura.
Amakipe yombi yasigaranye abakinnyi 10 mu kibuga, urugamba rusubira ibubisi.
Masudi yahise ahindura umuvuno ashyiramo abakinnyi babiri bashya Twizerimana Martin Fabrice wahoze muri APR FC na Nova Bayama wavuye muri Rayon Sports basimbura Rurangwa Mossi na Benedata Janvier.
Izi mpinduka zamubyariye umusaruro kuko ku munota wa 80, ikipe ye yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na myugariro Bishira Latif. Umukino warangiye amakipe yombi anganya 1-1.
Masudi wandikiye amateka muri Rayon Sports yahesheje Igikombe cy’Amahoro mu 2017 n’icya Shampiyona mu 2016-2017, igikombe cya mbere nk’umutoza wa AS Kigali cyamuciye mu myanya y’intoki.
AS Kigali ubu ifite amanota atanu n'igitego kimwe izigamye. Bivuze ko umukino w’ishiraniro hagati ya APR FC na Rayon Sports kuva saa 18:00, ariwo ugena uwegukana igikombe.
Ikipe y’Umujyi wa Kigali ifite amanota atanu, ikazigama igitego kimwe; ikurikiwe na Rayon Sports ifite amanota ane, ikazigama ibitego bibiri; APR FC ifite amanota atatu n’ibitego bitatu izigamye mu gihe Etincelles FC ifite inota rimwe n’umwenda w’ibitego bitandatu.
Rayon Sports irasabwa kunganya gusa na APR FC ngo yegukane igikombe mu gihe iyi Kipe y’Ingabo yo isabwa gutsinda uyu mukino.
Irushanwa ry’Intwari riri kuba ku nshuro ya kane, ritegurwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (Ferwafa).
Ikipe iryegukana irahembwa miliyoni 4Frw n’igikombe, iya kabiri iragenerwa miliyoni 2 Frw, iya gatatu ni miliyoni 1,5 Frw, iya nyuma itahane miliyoni 1Frw.





















Amafoto: Ntare Julius




Ibitekerezo 0