{Ikipe ya AS Kigali yatwaye igikombe kiruta ibindi mu Rwanda itsinze Rayon Sports igitego 1-0 cya Ndikumana Bodo mu gice cya mbere. }

Ni ku nshuro ya mbere iki gikombe gihuza ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona n’icy’ikiyatwaye icy’Amahoro nyuma y’1994.

Ndikumana Bodo yatsindiye AS Kigali ku munota wa 30 , abasore bari bayobowe n’umutoza wungirije wa AS Kigali Mateso bakirwanaho, Rayon Sports igerageza gusatira AS Kigali mu gice cya kabiri ariko biba iby’ubusa umukino urangira ari igitego 1-0.

Umutoza wungirije wa AS Kigali ngo kwigirira icyizere no kugera ku ntego biri mu byatumye batwara iki gikombe.
Mateso yagize ati“Twinjiye mu mukino dufite intego kand ibyo twakoze mu myitozo yo kuwa Gatanu no kuwa Gatandatu mu gitondo babishyize mu bikorwa.”

Umutoza wa Rayon Sports, Didier Gomez da Roza, yatangaje ko kugeza ubu bikigoye Rayon Sports mu gihe Kambale Salita yaba agize ikibazo; Kambale yaje gusimbuzwa kubera ikibazo cy’imvune amaranye iminsi.

Gomez yagize ati “Tubuze igikombe cya mbere cy’umwaka, ntabwo ducitse integer kuko twatsinzwe. Tugomba gukomeza gukora cyane nk’umwaka ushize.”

Rayon Sport yahawe miliyoni 2 naho AS Kigali ihabwa igikombe na miliyoni 5. Aya mafaranga yatanzwe na sosiyete y’ubwubatsi Babil Group, aho umuyobozi wayo yatangaje ko yiteguye no gushora amafaranga mu yindi mikino nka basketball na Volleyball.

Umukino wa Super cup wahuje AS Kigali yatwaye igikombe cy’Amahoro na Rayon Sports yatwaye shampiyona mu 2012-2013.

Shampiyona itaha igomba gutangira tariki ya 23 Nzeli 2013.

Ndikumana Bodo atsindira AS Kigalin ku munota wa 30
Ndikumana Bodo atsindira AS Kigalin ku munota wa 30
Aba Rayon bari bakonje
Aba Rayon bari bakonje
Minisitiri wa Siporo n'Umuco, Protais Miatli ashyikiriza kapiteni wa As Kigali igikombe
Minisitiri wa Siporo n'Umuco, Protais Miatli ashyikiriza kapiteni wa As Kigali igikombe

[email protected]

Amafoto/ Faustin Nkurunziza