AS Kigali ikomeje kwiyubaka nyuma yo gusinyisha Nkomeje Alexis wakiniraga Sunrise ndetse na Hakizimana Muhadjili bakuye muri Mukura VS, irakataje mu rugamba rwo kugura abandi bakinnyi bashya bafite ubunararibonye.
Abakinnyi babiri bashya barimo rutahizamu Karim Ndugwa wavuye muri Villa Sports Club yo muri Uganda na Kabange Twite wahoze akinira APR FC, ubu akaba yakiniraga FC Saint Éloi Lupopo yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (yari anabereye kapiteni) bakoranye imyitozo na bagenzi babo muri AS Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu.
Umuyobozi ushinzwe imibereho y'ikipe (Team Manager) Nshimiyimana Joseph yatangarije IGIHE ko aba bakinnyi bombi barara bashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri, ngo kuko ibyo barimo atari igeragezwa ahubwo ni uko bashakaga gufatanya n’abandi imyitozo.
Yagize ati “Abakinnyi tumaze gusinyisha ni Muhadjili Hakizimana na Alex Nkomeje ariko bo ntibakoze imyitozo kuko impamvu zabo tuzizi. Abandi bashya barimo ni Kabange wakiniraga FC Saint Éloi Lupopo na Karim twavanye muri Villa Sports Club. Ntibarashyira umukono ku masezerano ariko bararara basinye imyaka ibiri.”
Uyu muyobozi yavuze ko undi mukinnyi bategereje ari Ndayisenga Fuadi bagiranye ibiganiro ariko abasaba ko bamuha icyumweru akaba agiye muri Tanzania muri gahunda ze akazaza ahita asinya imyaka ibiri nawe.
Gusa amakuru avuga ko uyu Murundi ari mu igeragezwa muri Azam FC ndetse AS Kigali ikaba ari amahitamo ya kabiri igihe byaba byanze ko yerekeza muri Tanzania.
Nshimiyimana Joseph yavuze ko AS Kigali itarava ku isoko kuko yifuza kubaka ikipe ikomeye ihanganira ibikombe akaba ariyo mpamvu hari abakinnyi batari bake bazirukanwa kugira ngo bahe umwanya abashya.
Ati “Hari abandi bakinnyi tukivugana ariko bitararangira. Kugeza ubu mu ikipe hamaze gusohokamo abakinnyi batatu barimo Sugira Ernest wagiye muri Vita Club, Akili Mabula wagiye muri Australia na Mwizerwa Amini wagiye muri Police FC. Birumvikana hari n’abandi tuzasezerera, iyi myanya yose hagomba kuza abandi bayijyamo kandi bashobora kuzana impinduka.”
Nshimiyimana Joseph yavuze ko imyitozo bazayisubika kuwa Gatanu, abakinnyi bakajya mu biruhuko bakazagaruka batangira imikino itegura shampiyona y’umwaka utaha harimo iyo bazakina n’amakipe yo mu Rwanda, ndetse n’iyo bashobora kuzakinira muri Uganda.




















Ibitekerezo 0