Kuri iki Cyumweru tariki 23 Ukuboza 2018 nibwo Umutoza Masudi Djuma wa AS Kigali yahanganye na APR FC yakiniye imyaka itanu kuva mu 1996 kugera mu 2001 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali.

Uyu mukino wayobowe na Twagirumukiza Abdul Karim watangitanye umuvuduko wa APR FC aho ba rutahizamu bakiri bato Byiringiro Lague w'imyaka 19 na Mugunga Yves ufite imyaka 20 bazamukanye umupira bahererekanya neza bacomekera Savio Nshuti wari wasigaranye n’umunyezamu bonyine ariko umupira umubana muremure urarenga.

Iminota 15 ya mbere yarangiye ikipe ya AS Kigali isumbirijwe ariko iza gutinyuka irasatira iyobowe na Ally Niyonzima ukina hagati mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Ku munota wa 17 yashoboraga kubona igitego ku mupira wazamukanywe na Moses Kanamugire aha Jimmy Kibengo Mbaraga na Ndarusanze Jean Claude bari imbere y'izamu ariko Herve Rugwiro arawubatanga atabara ikipe ye.

Iminota yakurikiyeho yaranzwe no gukinira hagati mu kibuga aho Ntamuhanga Tumaine Tity, Ally Niyonzima na Rodrigue Murengezi ba AS Kigali na Mugiraneza Jean Baptiste Migi, Nizeyimana Mirafa na Evode Ntwari batindanaga umupira ntugere kuri ba rutahizamu ku mpande zombi.

Ku munota wa 43 ubwo AS Kigali yageragezaga kuzamuka yaje guhabwa ikarita y’umutuku ku mupira Herve Rugwiro yambuye Kibengo Jimmy Mbaraga awutera hejuru umanutse Kibengo awugonganiraho na Emmanuel Imanishimwe Mangwende wakoresheje umutwe naho Kibengo we akoresha ikirenge bituma amukandagira ku mutwe bimuviramo gusohorwa mu kibuga.

Uyu mwanzuro w’abasifuzi ni umwe muri myinshi itashimishije Masudi Djuma warangije igice cya mbere anganya na APR FC 0-0.

Igice cya kabiri cyatangiye umutoza Jimmy Mulisa akora impinduka akuramo Mugunga Yves utitwaye neza asimburwa na Muhadjiri Hakizimana wari umaze imikino ibiri adakina kubera imvune yo mu itako.

Byatanze umusaruro kuko ku munota wa 46 APR FC yahise ifungura amazamu ku mupira wazamukanywe na Emmanuel Imanishimwe ku ruhande rw’ibumoso acunga intambwe za ba myugariro ba AS Kigali aha mugenzi we Byiringiro Lague nta kuzuyaza ahindukiza umunyezamu Bate Shamiru ku nshuro ya mbere.

Umutoza Masudi Djuma yahise akora impinduka ebyiri byihuse ngo agerageze kugarira adatsindwa byinshi. Harerimana Rachid Leo yasimbuye Nshimiyimana Marc Govin na Ntate Djumaine asimbura Rodrigue Murengezi ariko ntibyamuhira.

Ikipe ya AS Kigali yatsinzwe ibindi bitego bibiri. Ku munota wa 71 igitego cyatsinzwe na Ombolenga Fitina n’umunota wa 81 na Byiringiro Lague wujuje ibitego bitanu muri shampiyona na bibiri muri uyu mukino warangiye APR FC ye itsinze ibitego 3-0.

Mu wundi mukino wabaye kuri iki Cyumweru Kiyovu Sports yanganyije na AS Muhanga ku Mumena 3-3, ibitego bya Kiyovu Sports byatsinzwe na Ghislain Almer watsinze bibiri na kimwe cya Uwineza Aimee Placide, naho AS Muhanga yo yatsindiwe na Ntirushwa Aimee watsinze bibiri na kimwe cya Nshimiyimana Yannick.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi

AS Kigali: Bate Shamiru, Marc Govin Ndayishimiye, Bishira Latif, Ngando Omar, Kanamugire Moses, Ntamuhanga Tumaine Tity, Ally Niyonzima, Kibengo Jimmy Mbaraga, Ndarusanze Jean Claude na Ssentongo Faruk.

APR FC: Kimenyi Yves, Ombolenga Fitina, Herve Rugwiro, Buregeya Prince, Emmanuel Imanishimwe, Mugiraneza Jean Baptiste Migi, Nizeyimana Mirafa, Dominique Savio Nshuti, Byiringiro Lague, Mugunga Yves na Evode Ntwari.

Uko imikino y’umunsi wa 11 wa shampiyona yagenze

Ku wa Gatanu
• Rayon Sports FC 0-1 Police FC
Ku wa Gatandatu
• Amagaju FC 0-2 Sunrise FC
• Gicumbi FC 1-0 Marines
• FC Kirehe FC 1-1 Etincelles FC
Ku Cyumweru
• AS Kigali 0-3 APR FC
• SC Kiyovu 3-3 AS Muhanga
• Bugesera FC vs Espoir FC ( Umukino wasubitswe kubera imvura nyinshi yaguye i Nyamata)

Amafoto: Ntare Julius