{Nyuma y’iminsi abafana ba Rayon Sports bavuga ko nta mutoza ikipe yabo ifite, ubu ikomeje kwitwara nabi, ikaba yatakaje n’umwanya wa kabiri muri shampiyona y’u Rwanda, nyuma yo gutsindwa na AS Kigali.}

Mu mukino wo ku munsi wa cumi wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo kuri iki cyumweru tariki ya 14 Ukuboza 2014, AS Kigali yatsinze Rayon Sports ibitego 2 – 1, bityo ihita izamuka ku mwanya wa kabiri n’amanota 21, ikaba ari nayo izigamye ibitego byinshi kurenza izindi zose, kuko kugeza ubu izigamye ibitego 10, mugihe APR ya mbere n’amanota 23 izigamye ibitego 9.

Nyuma yo gutsindwa kwa Rayon Sports yasubiye inyuma ho umwanya umwe, iba iya gatatu n’amanota 18, ikaba izigamye ibitego umunani.

Mu mukino wo kuri iki cyumweru hagati ya AS Kigali na Rayon Sports, igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa kuko amakipe yose yasaga n’atinyana. Mu minota 20 igice cya kabiri gitangiye, nyuma yo kunyura mu rihumye ba Myugariro b’Ikipe ya Rayon Sports Songa Isaie Rutahizamu wa AS Kigali yaboneje mu rushundura, atsinda igitego cye mbere cy’ikipe ye, ku munota wa 65.

Kwishimira intsinzi kwa AS Kigali ntibyatinze, kuko nyuma y’iminota 12 Peter Otema yahise atsindira Rayon Sports igitego cyo kwishyura, hari ku munota wa 82. Iki gitego cyatewe n’amakosa n’’uburangare by’umuzamu wa AS Kigali, Batte Shamiru.

Ku munota wa 87 w’umukino, ikipe AS Kigali yari yakomeje gusatira bikomeye, yabashije kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Kabura, umukino urinda urangira nta gihindutse, Rayon Sports itsindwa ityo, AS Kigali itahukana intsinzi n’amanota atatu y’umunsi.

Umukino waherukaga guhuza AS Kigali na Rayons Sports wabayemo amakimbirane yatumye umutoza na bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports bahabwa ibihano by'imyitwarire.

Uko imikino y'umunsi wa 10 yagenze

{Kuwa gatandatu, 13/12/2014}

Amagaju 1 – 2 APR FC
Espoir 0 – 0 Sunrise FC
Etincelles 0 – 0 Marines
Musanze FC 0 – 1 Police
Isonga 1 – 2 Mukura VS

{Ku cyumweru, 14/12/2014 :}

Rayon sports 1 – 2 AS Kigali
Gicumbi FC 0 – 0 Kiyovu sports.

Nyuma y'umunsi wa 10 wa Shampiyiona y'u Rwanda ETINCELLES niyo ibanziriza iya nyuma n'amanota 7 n'umwenda w'ibitego 6, naho iya nyuma ni ISONGA FC ifite amanota 3 n'umwenda w'ibitego 14.

[email protected]