AS Kigali na APR FC zakinaga umunsi wa kabiri wa shampiyona kuko andi makipe yakinnye ziri mu marushanwa mpuzamahanga.

Umukino wa AS Kigali na Rutsiro FC watangiranye imbaraga nyinshi ndetse bidatinze ku munota wa cyenda Hussein Tchabalala yafunguye amazamu. Ni igitego cyaturutse ku mupira wazamukanywe na Ndikumana Landry ateye ishoti rikomeye umunyezamu Tchomba Musikila Delphin awukuyemo usanga Tshabalala aho ahagaze ahita awusunikira mu rushundura.

Abakinnyi ba Rutsiro FC bahise basatirana imbaraga nyinshi ndetse ku munota wa 13 nyuma y'iminota ine gusa AS Kigali itsinze igitego, Nkubito Amza ayifasha kwishyura, biba igitego 1-1.

Rutsiro FC yari hejuru muri iyo minota yahushaga ibitego byinshi ari nako umunyezamu Ntwari Fiacre wa AS Kigali yigaragazaga akuramo amashoti aremereye yaterwaga.

Buri kipe yagendaga iyobora umukino iminota mike mike ubona asa n’ayigana ashaka kuyobora umukino.

Kuva ku munota wa 20, AS Kigali yokeje igitutu ab’inyuma ba Rutsiro FC kugeza ubwo Man Yakre bamukururiraga mu rubuga rw'amahina umusifuzi agatanga penaliti yinjijwe neza na Kapiteni wa As Kigali Bishira Latif ku munota wa 27.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye As Kigali itsinze Rutsiro FC ibitego 2-1.

Igice cya kabiri cyatangiye Rutsiro FC isatira ishaka kwishyura ngo igaruke mu mukino ariko abasore ba AS Kigali bakomeza kuyibera ibamba.

Kuva ku munota wa 60 amakipe yombi yatangiye gukora impinduka, Rutsiro FC yinjiza mu kibuga Bugingo Samson na Nova Bayama, mu gihe Man Yakre na Ndikumana Landry basimbuwe na Akayezu Jean Bosco na Nyarugabo Moïse ku ruhande rwa AS Kigali.

Izo mpinduka zongereye imbaraga ku mpande zombi amakipe atangira guhusha ibitego abasore nka Mumbere na Claude ba Rutsiro FC bageragezaga gusatira izamu rya Ntwari Fiacre ariko ubwugarizi buyobowe na Bishira Latif na Rugirayabo Hassan bukomeza guhagarara bushikamye.

Akayezu Jean Bosco na Hussein Tchabalala bakomeje guhusha ibitego byashoboraga guha ikipe yabo y’Abanyamujyi igitego cy’umutekano.

Iminota 90 y’umukino yarangiye AS Kigali itsinze Rutsiro FC ibitego 2-1, bituma igira amanota atandatu mu mikino ibiri imaze gukina.

Mu yindi mikino, bigoranye APR FC yatsindiye Rwamagana FC iwayo [kuri Stade ya Ngoma] ibitego 3-2.

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu yatsinze mu munota y'inyongera ibifashijwemo na Myugariro Niyigena Clement watsinze igitego gisanga ibya Mugisha Gilbert na Nizeyimana Djuma. Ku rundi ruhande, Joshua Mbanza na Jordan Nzau ni bo batsindiye Rwamagana FC.

Mu Majyaruguru habereye umukino wahuje Musanze FC na Espoir FC warangiye iyi kipe yo hafi y'Ibirunga itsinze ibitego 2-1 kuri Stade Ubworoherane. Musanze FC yatsindiwe na Ben Oven na Philbert Shyaka naho Espoir FC yatsinzwemo Samson Ikwecuku.

Mu wundi mukino, Police FC yagaraguwe na Gasogi United iyitsinda ibitego 2-0 bya Kaneza Augustin na Rugangazi Prosper, ikomeza kunyura ukubiri n’amanota atatu.

Iyi kipe ya Polisi y’Igihugu itozwa na Mashami Vincent kuri ubu mu mikino ine imaze gukina nta nota na rimwe ifite.

Shampiyona izasubukwa tariki 11 Ukwakira 2022 kuko mu mpera z'icyumweru tariki 7-9 hazakinwa igikombe cya “Made in Rwanda” cyateguwe n'Ikigo cy'Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB) mu kwezi kwahariwe ubuziranenge.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa AS Kigali FC
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa AS Kigali FC
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rutsiro FC
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rutsiro FC
Uyu mukino wayobowe na Abdul Karim Twagirumukiza
Uyu mukino wayobowe na Abdul Karim Twagirumukiza
Kapiteni wa Rutsiro FC, Kwizera Bahati Emilien ashaka kwambura umupira Umunya-Cameroun Man Ykre wa AS Kigali
Kapiteni wa Rutsiro FC, Kwizera Bahati Emilien ashaka kwambura umupira Umunya-Cameroun Man Ykre wa AS Kigali
Kalisa Rachid agerageza gucenga umukinnyi wa Rutsiro FC, Nkubito Amza
Kalisa Rachid agerageza gucenga umukinnyi wa Rutsiro FC, Nkubito Amza
Ndikumana Landry ari mu bakinnyi bitwaye neza kuri uyu mukino. Umukino umaze iminota mike utangiye, yazamukanye umupira acenga ab'inyuma ba Rutsiro FC
Ndikumana Landry ari mu bakinnyi bitwaye neza kuri uyu mukino. Umukino umaze iminota mike utangiye, yazamukanye umupira acenga ab'inyuma ba Rutsiro FC
Tshabalala ashimira Ndikumana ku kazi yakoze katumye igitego cya mbere kibonekaho
Tshabalala ashimira Ndikumana ku kazi yakoze katumye igitego cya mbere kibonekaho
Watanga Shukulu yagoye ab'inyuma ba AS Kigali. Aha yarebanaga na Ntwari Fiacre yitegura gutera ishoti ariko amashusho yagize hanze
Watanga Shukulu yagoye ab'inyuma ba AS Kigali. Aha yarebanaga na Ntwari Fiacre yitegura gutera ishoti ariko amashusho yagize hanze
Kwitonda Ally agerageza gutera umupira mu gukiza izamu rye
Kwitonda Ally agerageza gutera umupira mu gukiza izamu rye
Watanga Shukulu wa Rutsiro FC agerageza gucenga Niyonzima Olivier Sefu wa AS Kigali
Watanga Shukulu wa Rutsiro FC agerageza gucenga Niyonzima Olivier Sefu wa AS Kigali
Ntwari Fiacre yagize ikibazo cy'imvune abanza kwitabwaho n'abaganga ba AS Kigali
Ntwari Fiacre yagize ikibazo cy'imvune abanza kwitabwaho n'abaganga ba AS Kigali
Kalisa Rachid anyura mu bakinnyi ba Rutsiro FC
Kalisa Rachid anyura mu bakinnyi ba Rutsiro FC
Uyu mukino wari ishiraniro ku mpande zombi
Uyu mukino wari ishiraniro ku mpande zombi
Cassa Mbungo André utoza AS Kigali (wambaye ishati yera) asuhuzanya na Haruna Feruzi utoza Rutsiro FC, yari kumwe Munyeshema Gaspard umwungirije
Cassa Mbungo André utoza AS Kigali (wambaye ishati yera) asuhuzanya na Haruna Feruzi utoza Rutsiro FC, yari kumwe Munyeshema Gaspard umwungirije

Amafoto: Uwase Aliah