Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane nibwo AS Kigali yakiriye Sunrise FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino yahabwagamo amahirwe yo kwitwara neza ikabona amanota atatu ya mbere muri uyu mwaka wa shampiyona.

Ni umukino umutoza wa AS Kigali, Masudi Djuma yari anyotewe n’amanota atatu kuko ikipe ye yari imaze kunganya ine, itsinzwe umwe. By’umwihariko yanganyije itatu kuva yatangira kuyitoza irimo uwa Marines FC, Musanze FC na Mukura VS.

Iyi kipe y’abanyamujyi yari yuzuye nta mukinnyi ibura dore ko yari yanagaruye Ally Niyonzima byavugwaga ko yamaze gusinyira Sofapaka yo muri Kenya.

Ku ruhande rwa Sunrise FC nayo yari yuzuye uretse Sinamenye Cyprien, umaze iminsi arwaye akaba atari afite imyitozo ihagije.

Mu gice cya mbere ikipe ya Sunrise yarushije AS Kigali, maze ku munota 12 w’umukino, Jules Urimwengu atsinda igitego cya mbere ku mupira yari ahawe na Mussa Sova, kapiteni wa Sunrise FC.

Masudi n’ikipe ye bakomeje kurushwa cyane maze ku munota wa 31 akora impinduka akuramo Harerimana Rashid wakinaga ku ruhande rw’iburyo ashyiramo Ishimwe Kevin.

Igice cya kabiri nacyo Sunrise FC yagitangiye irusha AS Kigali, bituma ku munota wa 56 umutoza Masudi yongera imbaraga hagati mu kibuga akuramo Bishira Latif wakinaga mu bwugarizi hagati.

AS Kigali yahise itangira kugaragaza imbaraga ndetse ku munota wa 67 ihusha igitego ku mupira w’umuterekano watewe na Ally Niyonzima ukubita umutambiko w’izamu.

Iyi kipe yakomeje gushakisha igitego ariko ubusatirizi bwayo bwari buyobowe na Ndarusanze na Ishimwe Kevin ntibworoherwa n’ubwugarizi bwa Sunrise ndetse n’umunyezamu Havugarurema Gahungu, umukino urangira ari intsinzi y’igitego kimwe cya Sunrise FC.

Uko imikino y’umunsi wa Gatandatu yagenze

Bugesera FC 2-1 Gicumbi FC

Musanze 2-1 Amagaju FC

AS Kigali 0-1 Sunrise FC

Ally Niyonzima yinjiye mu kibuga asimbuye ahindura byinshi
Ally Niyonzima yinjiye mu kibuga asimbuye ahindura byinshi
Arnaud Hakizimana, myugariro wa Sunrise
Arnaud Hakizimana, myugariro wa Sunrise
Bonheur (ibumoso) ni umunyezamu wa AS Kigali ari kumwe na Manishimwe (wambaye ingofero) wahoze akinira Police FC
Bonheur (ibumoso) ni umunyezamu wa AS Kigali ari kumwe na Manishimwe (wambaye ingofero) wahoze akinira Police FC
Djuma agisha inama abatoza bamwungirije
Djuma agisha inama abatoza bamwungirije
Eric Nsabimana Zidane agerageza guhindura umupira
Eric Nsabimana Zidane agerageza guhindura umupira
Ishimwe Kevin wa AS Kigali agerageza guca mu bwugarizi bwa Sunrise FC
Ishimwe Kevin wa AS Kigali agerageza guca mu bwugarizi bwa Sunrise FC
Umutoza wa Sunrise yishimira intsinzi nyuma y'umukino
Umutoza wa Sunrise yishimira intsinzi nyuma y'umukino
Kanamugire Moses (hagati) ukinira AS Kigali ntiyari mu bakinnyi bari gukoreshwa
Kanamugire Moses (hagati) ukinira AS Kigali ntiyari mu bakinnyi bari gukoreshwa
Kapiteni wa AS Kigali Ntamuhanga Tumaine ku mupira
Kapiteni wa AS Kigali Ntamuhanga Tumaine ku mupira
Kapiteni wa Sunrise Musa Sova yemeye araryama abuza Nsabimana wa AS Kigali gutambuka
Kapiteni wa Sunrise Musa Sova yemeye araryama abuza Nsabimana wa AS Kigali gutambuka
Ishimwe Kevin agerageza gucenga
Ishimwe Kevin agerageza gucenga
Mamadu wa Sunrise ni umwe mu bagoye cyane AS Kigali
Mamadu wa Sunrise ni umwe mu bagoye cyane AS Kigali
Mashami Vincent utoza Amavubi yakurikiye uyu mukino
Mashami Vincent utoza Amavubi yakurikiye uyu mukino
Masudi byari byamurenze
Masudi byari byamurenze
Masudi Djuma yanze kuvugisha itangazamakuru
Masudi Djuma yanze kuvugisha itangazamakuru
Sova wagoye cyane ubwugarizi bwa AS Kigali
Sova wagoye cyane ubwugarizi bwa AS Kigali
Myugariro wa AS Kigali, Moussa agenzura umupira
Myugariro wa AS Kigali, Moussa agenzura umupira
Nzayisenga Jean d'Amour bakunze kwita Meya agiye kunaga umupira
Nzayisenga Jean d'Amour bakunze kwita Meya agiye kunaga umupira
Rashid wa AS Kigali ku mupira
Rashid wa AS Kigali ku mupira
Ruhinda Farouk AS Kigali yakuye muri Bugesera ntiyorohewe na Sunrise
Ruhinda Farouk AS Kigali yakuye muri Bugesera ntiyorohewe na Sunrise
Umupira w'amaguru si intambara abatoza basuhuzanyije nyuma y'umukino
Umupira w'amaguru si intambara abatoza basuhuzanyije nyuma y'umukino
Umutoz Lomami Marcel wa Gasogi United (ibumoso)
Umutoz Lomami Marcel wa Gasogi United (ibumoso)
Masudi Djuma ntiyiyumvishaga ibyo arimo kubona mu kibuga
Masudi Djuma ntiyiyumvishaga ibyo arimo kubona mu kibuga
Umutoza wa Sunrise Bisengimana Justin arimo akangura abakinnyi be
Umutoza wa Sunrise Bisengimana Justin arimo akangura abakinnyi be

Amafoto: Ntare Julius