Wenger w'imyaka 77 ashobora gufata icyemezo cya nyuma muri iki cyumweru, mbere y'itariki ya 18 Ugushyingo 2026, ari na yo ntarengwa yo gutanga kandidatire.

Amakuru atangazwa n'ibinyamakuru binyuranye avuga ko uyu Mufaransa ari mu bashishikarizwa n'abayobozi batandukanye, barimo abo mu Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru ku Mugabane w'u Burayi (UEFA), guhangana na Infantino.

Wenger asanzwe akora muri FIFA kuva mu Ugushyingo 2019, aho ashinzwe iterambere ry'umupira w'amaguru ku Isi.

Ibi bibaye mu gihe ubuyobozi bwa Infantino bukomeje kuvugwaho byinshi nyuma y'impaka zavutse ku mushinga wa FIFA Forward Enterprise (FFE), wari ugamije guha abashoramari bigenga imigabane mu bikorwa by'ubucuruzi bya FIFA, birimo n'ibifitanye isano n'Igikombe cy'Isi.

Uyu mushinga waje guhagarikwa nyuma yo kunengwa n'abayobozi bamwe na bamwe, cyane cyane abo muri UEFA, bagaragaje impungenge ku mikorere yawo.

Ku wa 4 Kanama 2026, Wenger yavuze ko atagize uruhare mu kuwutegura, ashimangira ko kuwuhagarika byari ngombwa kuko ashyigikiye FIFA yigenga, ikorera mu mucyo no mu bunyangamugayo.

Nubwo izina rye rikomeje kuvugwa mu bashobora guhatana na Infantino, Wenger aracyafite inshingano muri FIFA. Amasezerano ye ateganyijwe kurangira mu mpera za 2026, kandi aramutse yemeye kwiyamamaza agombaga kuva muri izo nshingano akibanda ku bikorwa byo gushaka abamushyigikira.

Kugira ngo yemererwe kwiyamamaza, agomba gushyigikirwa nibura n'amashyirahamwe atanu y'ibihugu bigize FIFA, akanuzuza ibisabwa n'amategeko agenga amatora y'uyu muryango.

Wenger ni umwe mu batoza bubashywe mu mateka ya ruhago, by'umwihariko kubera imyaka 22 yamaze atoza Arsenal, aho yayihesheje ibikombe bitatu bya Premier League na birindwi bya FA Cup.

Ubwo yatozaga Arsenal, iyi kipe yanditse amateka muri shampiyona ya 2003/04 iyisoza idatsinzwe umukino n'umwe, bituma imenyekana nka 'The Invincibles'.

Amatora ya Perezida wa FIFA ateganyijwe ku wa 18 Werurwe 2027, mu nama y'iri shyirahamwe izabera i Rabat muri Maroc.