Ni umukino wabereye kuri Stade Amahoro, ku wa Gatanu, tariki ya 16 Ukwakira 2026, APR FC isabwa kubyaza umusaruro amahirwe yo kubanza gukinira imbere y’abafana bayo.

Umukino watangiranye imbaraga ku ruhande rwa APR FC ishaka igitego hakiri kare, aho mu minota irindwi yari imaze kugerageza uburyo bubiri ariko bwose busubizwa inyuma n’ubwugarizi bwa Zamalek SC.

Ku munota wa cyenda, Zamalek yibye umugono abakinnyi ba APR FC, Oday Mohamed Dabbagh atera ishoti mu izamu ryari kuvamo igitego, ariko umunyezamu wa APR FC, Hakizimana Adolphe, arikuramo.

Ku mupira wari uvuye muri koruneri ku munota wa 22, Byiringiro Gilbert yagerageje ishoti ariko umupira unyura hejuru y’izamu. Ni uburyo bwakurikiwe n’ubwa Dao wacenze abakinnyi babiri ba Zamalek, ariko na we ateye mu izamu, umunyezamu Mahdy Mohamed Soliman arawufata.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira ari 0-0, Ishimwe Christian yateye coup-franc inyura hejuru y’izamu gato. Uburyo bwo gushaka ibitego kwa APR FC ariko bikabura byakomeje no mu gice cya kabiri.

Ku munota wa 51, Mamadou Traore yateye ishoti ariko rinyura hejuru y’izamu, Zamalek ihita ikora impinduka Mahmoud Roweidy na Ahmed Abdelhamid bajyamo, havamo Abdalla Mohamed na Hossam Elegamy.

Abderrahim Taleb utoza APR FC yakoze impinduka ku munota wa 61, akuramo Uwiyaremye Fidali wahaye umwanya Hakim Kiwanuka.

Ku munota wa 79, APR FC yahushije uburyo bw’igitego cyabazwe, ubwo Ishimwe Christian yoherezaga umupira mu rubuga rw’amahina, ariko William Togui ananirwa kuwushyira mu izamu arebana na ryo wenyine.

Igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino cyashyizwemo na Zamalek SC ku munota wa 89 gitsinzwe na Nasser Mansy. Ni nyuma yo guhagarara nabi kwa ba myugariro ba APR FC. 

Nyuma y’uyu mukino warangiye iyi kipe yo mu Misiri ibonye impamba y’igitego 1-0, uwo kwishyura uzaba tariki ya 24 Ukwakira 2026.

Zamalek SC yiyongereye amahirwe kuko mu nshuro eshatu yakiriye APR FC iwayo ntiratsindwa. Mu 2002 yatsinze 6-0, mu 2004 itsinda 3-2, naho mu 2008 itsinda 2-0. 

Kujya gukina uyu mukino ni ukuzamuka umusozi muremure kuri APR FC, kuko mu nshuro zose imaze kujya gukinira mu Misiri kuva mu 2015, ntirakurayo intsinzi na rimwe.

Mu 2015 yatsindiweyo na Al Ahly ibitego 2-0, mu 2023 itsindirwayo na Pyramids ibitego 6-1, mu 2024 itsindwa nanone na Pyramids 3-1. Iyi kipe yongeye kuyitsinda ibitego 3-0 mu 2025.

Francisco Gonçalves Sacalumbowa Zamalek agera kuri Stade Amahoro
Zamalek SC yageze i Kigali yiyemeje kwihagararaho
Umunyezamu wa kabiri wa APR FC, Hernâni Siluane, yageranye kuri Stade Amahoro n'abandi
Kapiteni wa APR FC, Djibril Ouattara, ni umwe mu bakinnyi APR FC yari yitezeho intsinzi
Uwiyaremye Fidali ni rutahizamu wa APR FC wari wahawe amahirwe kuri uyu mukino
Ishimwe Christian wa APR FC yiteguye gukina umukino wa Zamalek
Myugariro wa APR FC, Nshimiyimana Yunusu, ni umwe mu bitabajwe kuri uyu mukino
Umutoza w'abanyezamu ba APR FC, Mugabo Alexis, aagera ku kibuga
Memel Dao ukina hagati muri APR FC ari kwishyushya
Myugariro wa APR FC, Nshimiyimana Yunusu, yarimo yishyushya yimenyereza gutera imipira yo ku mutwe
Rutahizamu wa APR FC, William Togui, ari gutera ku mutwe mu gihe cyo kwishyushya
Abasifuzi b'umukino barimo kwishyushya
Ahmed Salaheldin wa Zamalek ari kwishyushya
Zamalek SC yinjiye mu kibuga kwishyshya nyuma ya APR FC
Zamalek yiteguye umukino w'i Kigali ikina nk'iyugarira
Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga
Abakinnyi Zamalek SC yabanje mu kibuga
Umukino wasifuwe n'Abanya-Cameroun
Abdou Abdel Mefire wasifuye umukino ari gufasha abakinnyi gutombora ikibuga
Zamalek SC yakiriwe neza muri stade
Abakinnyi basuhuzanya n'abasifuzi mbere y'umukino
Ubwo amakipe yombi yarimo yinjira mu kibuga
Abafana ba APR FC bari bizeye intsinzi mbere y'umukino
Abafana ba APR FC bagergeje kuyishyigikira kuri uyu mukino
Umurindi w'abafana ba APR FC watangiye kare
APR FC yahushije uburyo bwinshi mu mukino
Memel Dao yageregezaga uburyo bw'ibitego ariko amahirwe agakomeza kuba make
Zamalek yanyuzagamo igashaka ibitego nubwo yakinag yugarira cyane
Icyizere cyo kujya mu matsinda ya CAF Champions League kuri APR FC cyayoyotse
Djibril Ouattara yari yagowe cyane no kunyura mu rukuta rw'abakinnyi ba Zamalek
Mohamed Mohamed wa Zamalek yahagaze neza mu bwugarizi bwayo
Dauda Yussif wa APR FC agiye gutera koruneri
William Togui ari kunyura kuri Mostafa Elzanary wa Zamalek
Uwiyaremye Fidali ntiyabyazaga umusaruro imipira myinshi yabonaga
Nshimiyimana Yunusu wa APR FC ari kugarira
Memel Dao ashaka gucika abakinnyi ba Zamalek
Umunyezamu wa Zamalek, Mahdy Soliman, ari gushyamirana na bagenzi be
Mamadou Traore w APR FC ari gushyira umupira ku mutwe uvuye muri koruneri
Umunyezamu wa Zamalek SC yayifashije kwikura i Kigali
Oday Mohamed wa Zamalek ari gucika abakinnyi ba APR FC
Mostaf wa Zamalek yiruka asiga Ouattara
Uwiyaremye Fidali yabanje mu kibuga
Abafana ba APR FC bagerageje kuyiba hafi nubwo batuzuye Stade Amahoro
Uyu yahisemo kuyifana anifshishije igitambaro cya APR FC
APR FC yakinaga umukino mwiza ariko guha ibyishimo abakunzi bayo bikabura
Djibril Ouattara yacikaga abakinnyi ba Zamalek ariko akenshi akisanga yaraririye
Umukunzi wa APR FC wisiga irangi aba ayifite ku mutima
Akanyamuneza kari kose ku bafana ba APR FC itarinjizwa igitego
Abakunzi ba Zamalek bishimiye intsinzi
Zamalek na yo yari ishyigikiwe
Moatamed Gamal utoza Zamalek yakuye amanota i Kigali bigoye cyane
Mamadou Traore wa APR FC yasohotse mu kibuga ababaye
William Togui yatumye APR FC inanirwa kubona intsinzi nyuma yo guhusha ibitego byabazwe
William Togui ari gusohoka mu kibuga
Umukino warangiye APR FC ibuze intsinzi
Umunyezamu wa Zamalek ashimirwa n'abakinnyi bagenzi be
Zamalek yishimiye bikomeye intsinzi yakuye i Kigali
Abatoza ba Zamalek bishimira intsinzi
Zamalek yshimiye Imana ku ntsinzi yakuye i Kigali

Amafoto: Umwari Sandrine