Mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 21 Ukwakira 2026, ni bwo abakinnyi, abatoza, abayobozi n’abandi baherekeje APR FC bahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali.
Ni urugendo rwanyuze i Nairobi muri Kenya mbere yo kujya mu Misiri, aho biteganyijwe ko bahagera kuri uyu wa Gatatu.
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yahagurukanye abakinnyi 23, akaba ari bo bazakina umukino wo kwishyura basabwa gutsinda kugira ngo bizere gukomeza mu matsinda.
Abo bakinnyi ni Hakizimana Adolphe, Ernan Siluane, Nshimiyimana Yunusu, Madou Zon, Byiringiro Jean Gilbert, Ishimwe Christian, Mamadou Traore, Memel Dao, Ronald Ssekiganda, Djibril Ouattara, Amani Michel na William Togui.
Hari kandi Mudahigwa Christian, Nduwayo Alexis, Ishimwe Abdoul, Fitina Ombolenga, Bugingo Hakim, Rubuguza Jean Pierre, Iraguha Hadji, Ngabonziza Pacifique, Hakim Kiwanuka, Uwiyaremye Fidali, Dauda Yussifu.
Abakinnyi basigaye biganjemo abavuye mu ikipe y’abato. Abo ni Niyonzima Abidal, Ethinne Bana, Mwumvaneza Tumusiifu, Ndugutse Assoumani, Nduwayo Alexis na Ruhamyankiko Ivan.
Umukino ubanza wasize APR FC itsinzwe na Zamalek SC igitego 1-0, uwo kwishyura ukaba uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Ukwakira 2026.















Amafoto: Kenny
Video: Ndacyayisenga Emmy & Munyantore Eric



Ibitekerezo 0