Aba ba myugariro bo ku mpande bivugwa ko bagiye kwerekeza muri Serbie mu igeragezwa. Umutoza wa APR FC Jimmy Mulisa yatangiye kubashakira abasimbura aha umwanya Dennis Rukundo ku ruhande rw’iburyo na Iranzi Jean Claude ku ruhande rw’ibumoso.
Kutagira aba bakinnyi n’abandi benshi basanzwe babanza mu kibuga barimo umunyezamu Kimenyi Yves, Buregeya Prince, Imran Nshimiyimana baruhukijwe, na Mugiraneza Jean Baptiste Migi wavunitse byahaye AS Kigali itozwa na Masudi Djuma kwigirira icyizere.
Ikipe y’Abanyamujyi yatangiye neza umukino ufungura igikombe cy’Intwari cyateguwe n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Intwari, Imidari n'Impeta by'ishimwe (CHENO), ku bufatanye na Ferwafa.
Gutangira isatira cyane kubera amakosa y’abakinnyi bo hagati ba APR FC na ba myugariro bayo byahesheje igitego AS Kigali hakiri kare ku munota wa 33 cyatsinzwe na Nshimiyimana Ibrahim.
Ni ku mupira yacomekewe neza na Nsabimana Eric Zidane, asigarana n'umunyezamu Ntwali Fiacre usanzwe ari umunyezamu wa gatatu wa APR FC, uyu rutahizamu AS Kigali yavanye muri Mukura VS ntiyazuyaza ahita amuhindukiza.
Gutsindwa igitego kare no guhushwa ibindi byinshi byatumye umutoza Jimmy Mulisa asimbuza mu gice cya mbere, ku munota wa 42 ubwo Maxime Sekamana yatangaga umwanya kuri Byiringiro Lague hagamijwe kongera imbaraga mu busatirizi ariko ntibyagira icyo bihindura igice cya mbere kirangira ari 1-0.
Mu gice cya kabiri APR FC yakoze impinduka nyinshi; Issa Bigirimana asimburwa na Evode Ntwali, Rukundo Dennis asimburwa na Michel Rusheshangoga, mu buryo budasanzwe Jimmy Mulisa anakuramo Byiringiro Lague wari wagiyemo asimbuye, amusimbuza Moustapha Nsengiyumva ariko byose ntibyabafasha kubona igitego nubwo mu gice cya kabiri habonetse amahirwe menshi.
Mu minota APR FC yagaragazaga ishyaka ryo gushaka igitego cyo kwishyura yahawe amakarita atatu y’umuhondo yayiciye intege kubera amakosa menshi ashingiye ku bwira Nizeyimana Mirafa, Byiringiro Lague na Muhadjiri Hakizimana bagaragazaga.
Ku munota wa 73 benshi baketse ko Muhadjiri Hakizimana agiye guhabwa ikarita itukura ku ikosa yakoreye Niyomugabo Jean Claude wahise anajyanwa kuvurirwa mu mbangukiragutabara, ariko umusifuzi Ngabonziza Jean Paul ntiyafata uyu mwanzuro.
Umukino warangiye APR FC itsinzwe 1-0 ugiye gukurikirwa n’ugiye guhuza Etincelles FC na Rayon Sports kuri Stade ya Kigali.
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi
APR FC: Ntwali Fiacre, Rukundo Dennis, Songayingabo Shaffy, Iranzi Jean Claude, Rugwiro Herve (c), Nizeyimana Mirafa, Bigirimana Issa, Butera Andrew, Sugira Ernest, Muhadjiri Hakizimana, na Sekamana Maxime
AS Kigali: Bate Shamiru, Harerimana Rachid Leo, Niyomugabo Claude, Ngandu Omar, Bishira Latif, Ntate Djumaine, Ishimwe Kevin, Ntamuhanga Tumaine Titi, Nsabimana Eric Zidane, Ssentongo Faruk na Nshimiyimana Ibrahim






























Amafoto: Ntare Julius




Ibitekerezo 0