Ni umukino w’umunsi wa 17 wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye Kuri Stade ya Kigali.

Kuri uyu wa Kane tariki 21 Gashyantare 2019 nibwo uyu mukino wabaye, Umutoza Zlatko Krmpotić akora impinduka mu bakinnyi 11 yakoresheje ku mukino uheruka APR FC yatsinzemo Amagaju FC, Iranzi Jean Claude abanza mu mwanya wa Issa Bigirimana.

Musanze FC itozwa na Emmanuel Ruremesha yakinnye idafite ba myugariro babiri basanzwe babanza mu mutima aribo Habyarimana François wavunitse na Shyaka Philbert wahanwe na Ferwafa kuko yari yujuje amakarita atatu y’umuhondo.

Habura amasegonda make ngo igice cya mbere cy’uyu mukino kirangire, Butera Andrew yahaye umupira mwiza Rusheshangoga Michel, aca ku ruhande rw’iburyo yinjira mu rubuga rw’amahina aroba umunyezamu Ndayisaba Olivier ujya mu rushundura, APR FC ibona igitego cyatumye amakipe yombi ajya kuruhuka iyoboye umukino.

Iminota 10 gusa y’igice cya kabiri, APR FC yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Hakizimana Muhadjiri ku mupira mwiza wahinduwe na Byiringiro Lague witwaye neza muri uyu mukino warangiye ikipe y’Ingabo z’Igihugu itsinze Musanze FC 2-0.

Gutsinda uyu mukino byafashije APR FC kuguma ku mwanya wa mbere n’amanota 41, isiga Mukura VS na Rayon Sports zizahangana kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Gashyantare 2019, Musanze FC yo iguma ku mwanya wa 11 n’amanota 16.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi

APR FC: Ntwari Fiacre, Rusheshangoga Michel, Imanishimwe Emmanuel, Buregeya Prince, Rugwiro Herve, Niyonzima Ally, Nshimiyimana Imran, Butera Andrew, Iranzi Jean Claude, Byiringiro Lague na Nshuti Dominique Savio.

Musanze FC: Ndayisaba Olivier, Mbonyingabo Regis, Habyarimana Eugene, Dushimumugenzi Jean, Munezero Fiston, Gikamba Ismael, Nduwayo Valeur, Niyonkuru Ramadhan, Mugenzi Cedrick, Kikunda Patrick na Kambale Salita Gentil.

Gahunda y’umunsi wa 17 wa shampiyona

Ku wa Kane
– Gicumbi FC 1-0 Sunrise FC
– APR FC 2-0 Musanze FC
Ku wa Gatanu
– Espoir FC vs Police FC (Rusizi)
– Mukura VS vs Rayon Sports FC (Stade Huye)
– AS Muhanga vs Amagaju FC (Stade Muhanga)
– Etincelles FC vs Bugesera FC (Stade Umuganda)
Ku wa Gatandatu
– Marines FC vs SC Kiyovu (Stade Umuganda)
– AS Kigali vs Kirehe FC (Stade de Kigali)

Rusheshangonga niwe wafunguye amazamu ku mupira yari ahawe na Buteera Andrew
Rusheshangonga niwe wafunguye amazamu ku mupira yari ahawe na Buteera Andrew