APR FC yashyize igitutu kuri Gasogi United bituma abakinnyi bayo bakinana igihugu ndetse bibaviramo amakosa atandukanye by'umwihariko kuri ba myugariro.

Umukino watangiye APR FC ubona ko ishaka kubona igitego bubi na bwiza ndetse biza no kuyihira nubwo byasabye gutegereza iminota 46 kugira ngo igitego kiboneke gitsinzwe na Mugunga Yves.

Nyuma yo kumva inama z’abatoza ku mpande zombi APR FC yagombaga kubona igitego cya kabiri hakiri kare ariko umupira Mugunga Yves yahaye Mugisha Gilbert awutera hejuru y’izamu.

Gasogi United yakomeje kugerageza uburyo ngo irebe ko yakwishyura igitego yatsinzwe ariko abakinnyi ba APR FC bayibera ibamba.

Ku munota wa 77 APR FC yabonye penaliti yinjijjwe neza cyane na Byiringiro Lague wari umaze gukorerwaho ikosa na Kaneza Augustin mu rubuga rw’umuzamu.

Amahirwe Gasogi United yabonye mu mukino ntabwo yabashije kuyabyaza umusaruro harimo n’umupira w’umuterekano Bugingo Hakimu uwutera hanze y’izamu.

Kugeza ubu APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 20, irushwa atatu na Kiyovu Sports ya mbere n’ubwo APR FC ifite imikino ibiri y’ibirarane irimo uzayihuza na Mukura Victory Sports n’undi uzayihuza na Rustiro FC.

APR FC izasubira mu kibuga ku wa Gatatu aho izakira Espoir FC yo mu Karere ka Rusizi mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona, uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo saa cyenda.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

APR FC: Ahishakiye Hertier, Ombalenga Fitina, Niyomugabo Claude, Rwabuhihi Aimé Placide, Buregeya Prince, Ruboneka Bosco, Mugisha Bonheur, Mugisha Gilbert, Ishimwe Annicet, Byiringiro Lague na Mugunga Yves

Gasogi United: Cuzuzo Gael, Kazindu Bahati Guy, Ndabarasa Trésor, Mbogo Ally, Nkubana Marc, Niyonkuru Jean Luc, Nsengiyumva Moustafa, Kaneza Augustin, Theodor Christian Malipangu, Hassan Djibrine na Bugingo Hakimu

Abakinnyi ba Gasogi United bari basabwe gushyira umutima ku kazi kabo
Abakinnyi ba Gasogi United bari basabwe gushyira umutima ku kazi kabo
APR FC yatsinze Gasogi United igabanya ikinyuranyo cy'amanota hagati yayo na Kiyovu Sports ya mbere
APR FC yatsinze Gasogi United igabanya ikinyuranyo cy'amanota hagati yayo na Kiyovu Sports ya mbere