Umukino wo kwishyura wari wakiriwe na Marines FC kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 25 Mata 2023, kuri Stade Umuganda.

APR FC yafunguye amazamu hakiri kare, ku munota wa kane, ku gitego cyinjijwe na Mugisha Gilbert ariko Marines FC yishyurirwa na Usabimana Olivier ku munota wa 14.

Bizimana Yannick ni we watsinze igitego cya kabiri ku munota wa 24, Kwitonda Alain ‘Bacca’ atsindira APR FC icya gatatu habura iminota 10 ngo amakipe yombi ajye kuruhuka.

Kwitonda yongeye kubona izamu ku munota wa 67, ashimangira intsinzi ya APR FC yinjiza igitego cyane.

Igitego cya kabiri cya Marines FC cyinjijwe na Nahimana Amimu ku munota wa 87 w’umukino.

Gutsinda byatumye APR FC ikomeza muri ½ isezereye Marines FC ku giteranyo cy’ibitego 6-3 mu mikino ibiri.

Muri ½, iyi kipe y’Ingabo izahura n’izakomeza hagati ya Kiyovu Sports na Rwamagana City FC zizakina umukino wo kwishyura ku wa Gatatu, saa Sita n’Igice i Muhanga.

Umukino ubanza wabereye i Ngoma mu byumweru bibiri bishize, warangiye Rwamagana City FC itsinze ibitego 3-2.

Mukura VS yari yatsinze igitego 1-0, izakirwa na Musanze FC naho Police FC yakire Rayon Sports i Muhanga saa Cyenda mu mukino ubanza wa ¼.

Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa Marines FC yari yakiriye APR FC

Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa APR FC yari yakiriwe na Marines FC

Abasifuzi n'Abakapiteni bafata ifoto y'urwibutso

Umyezamu wa Marines FC, Ahishakiye Herithier yirambuye mu kirere akuramo umupira wari utewe na Ruboneka Bosco

Ku munota wa kane gusa, Mugisha Gilbert uca ku mpande za APR FC yarekuye ishoti hanze y'urubuga rw'amahina riruhukira mu izamu rya Marines FC

Umunyezamu Ahishakiye Heritier ntiyamenye aho umupira unyuze

Kapiteni wa APR FC, Mnishimwe Djabel yishimana na Mugisha Gilbert wari umaze gutsinda igitego cya mbere cy'Ikipe y'Ingabo z'Igihugu

Omborenga Fitina, Bizimana Yannick, Mugisha Bonheur na Nshimiyimana Yunussu baje kwishimana na Mugisha Gilbert

Kapiteni wa Marines FC, Mutuyimana Djuma ahanganiye umupira na Mugisha Gilbert wa APR FC

Ruboneka Bosco wa APR FC ukina hagati ayobora umupira agaragiwe na Mugisha Gilbert

Nkundimana Fabio agenzura umupira ahanganye na Kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel hagati mu kibuga

Kapiteni wa APR FC, Mnishimwe Djabel ahanganye na Ndayisenga Ramadhan wa Marines FC mu kibuga hagati

Mugisha Gilbert wa APR FC ahanyanye na Ndayisenga Ramadhan wa Marines FC

Myugariro Byiringiro Gilbert wakinishijwe ibumoso ahanganye na Nsanzimfura Keddy wa Marines FC

Marines FC yabonye igitego cyayo cya mbere gitsinzwe na Usabimana Olivier ku munota wa 14

Usabimana yishimira igitego cyari icyo kunganya

Manishimwe Djabel ahanganye na Nkundimana Fabio warindaga izamu rye ryari risumbirijwe

Manishimwe agerageza gucenga Nkundimana Fabio, intizanyo ya APR FC muri Marines FC

Mugisha Bonheur wa APR FC hanganye n'abakinnyi ba Marines FC

Rutahizamu wa APR FC, Bizimana Yannick yatsinze igitego cya kabiri cya APR FC ku munota wa 24 w'umukino

Umunyezamu Ahishakiye Herithier yakurikije amaso umupira kugeza winjiye mu rushundura

Bizimana Yannick yatoraguye umupira mu rushundura vuba awujyana mu kibuga hagati kuko yifuzaga gutsinda ibindi bitego

Kari agahinda kuri Ahishakiye Heritier watsinzwe igitego mu buryo yashoboraga gukuramo umupira ariko ntibyamukundira

Kapiteni Manishimwe Djabel yari yabanje mu kibuga nyuma y'igihe kinini adatangira umukino, anyura imbere y'Umusifuzi Dushimimana Eric

Usabimana Olivier ukina hagati muri Marines agerageza gucenga Mugisha Gilbert wa APR FC

Ba myugariro Ndayishimiye Dieudonne na Nshimiyimana Yunussu bagerageza gutsinda igitego n'umutwe ariko Umunyezamu Ahishakiye Herithier ababera ibamba

Umutoza wa Marines Rwasamanzi Yves abwira abatoza be uko abakinnyi be bakomeje kwitwara

Bumwe mu buryo bwa APR FC butabyaye umusaruro

Rutahizamu Bizimana Yannick ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza muri uyu mukino, aha yageragezaga guca hagati ya Mugiraneza Jean Claude na Nkundimana Avit

Kwitonda Alain Bacca ukina hagati afasha abataha izamu yatsinze igitego cya gatatu cya APR FC arobye Umunyezamu Ahishakiye Herithier wa Marines

Umupira winjiye mu izamu Umunyezamu Ahishakiye awureba

Nk'uko Bizimana Yannick yabigenje, na Kwitonda yahise awutoragura awusubirana mu kibuga kuko yifuzaga ko Ikipe ye itsinda ibindi bitego

Mugisha Gilbert, Kapiteni Manishimwe Djabel na rutahizamu Bizimana Yannick baje kwishimana na Kwitonda Alain washimiraga Imana yari imuhaye igitego

Byati ibyishimo kuri aba basore
Byati ibyishimo kuri aba basore
Rutahizamu wa APR FC, Bizimana Yannick ahanganye na rutahizamu wa Marines, Nahimana Amimu

Umutoza mukuru wa APR FC, Umunya-Tunisia, Ben Moussa ntiyigeze ahaguruka muri uyu mukino

Umutoza wa Marines FC, Rwasamanzi Yves ntiyishimiraga uko abasore be bitwaraga

Umutoza wungirije wa APR FC Jamel Eddine Neffati aha amabwiriza abakinnyi be, rutahizamu Nshuti Innocent, Ishimwe Christian na Itangishaka Blaise bakina hagati bari bagiye gusimbura

Jamel Eddine aganira na Itangishaka Blaise

Rutahizamu akaba n'untizanyo ya APR FC muri Marines FC, Mbonyumwami Thaiba ahanganiye umupira na myugariro w'iburyo Ndayishimiye Dieudonne

Mbonyumwami yinjiye mu kibuga asimbuye
Mbonyumwami yinjiye mu kibuga asimbuye
Umutoza wa Marines FC, Rwasamanzi Yves aganira na Nsanzimfura Keddy ukina hagati

Umutoza wa Marines FC, Rwasamanzi Yves aha amabwiriza rutahizamu Mbonyumwami Thaiba

Kwitonda Alain Bacca yatsinze igitego cya kane cya APR FC ku munota wa 67 w'umukino

Cyari n'icyagashinguracumu ku Ikipe y'Ingabo z'Igihugu

Rutahizamu Nshuti Innocent na Ruboneka Bosco bishimira igitego cyari kimaze gutsindwa na Kwitonda Alain

Uyu musore udakunze kubona umwanya wo gukina yongeye arapfukama ashima Imana yari imuhaye igitego cya kabiri

Umunyamabanga mukuru wa APR FC, Michel Masabo (iburyo) yarebye uyu mukino

Umukunzi w'akadasohoka wa APR FC, Kalinda Emille (ibumoso) ntajya abura ku mikino y'Ikipe y'Ingabo z'Igihugu

Perezida wa Etincelles FC, Ndagijimana Enock (ibumoso) n'Umutoza wayo Bizumuremyi Radjab (iburyo) nabo barebye uyu mukino

Abafana bari ku kigero kigereranyije
Abafana bari ku kigero kigereranyije
Mwebaze Yunussu wa Marines FC ahanganye na Kwitonda Alain wa APR FC

Ishimwe Annicet wa APR FC uzwiho gucenga cyane ashaka aho yamenera harinzwe na Mwebaze Yunussu na Usabimana Olivier ba Marines FC

Umunyezamu wa APR FC, Mutabaruka Alexandre yakurikiye umupira awukozaho imitwe y'intoki umurusha imbaraga ujya mu izamu ari nako wabyaye igitego cya kabiri cya Marines FC cyatsinzwe na Nahimana Amimu ku munota wa 87 w'umukino

Mutabaruka yakurikije amaso umupira winjira mu rushundura yari arinze

Rutahizamu Mbonyumwami Thaiba yihutiye gutoragura umupira mu izamu ngo bishyure ibindi bitego bibiri byari bisigaye

Ba rutahizamu ba Marines FC, Mbonyumwami na Amimu bishimira igitego cya kabiri

Abatoza ba APR FC, Ben Moussa (iburyo) na Jammel Eddine (ibumoso) bakora mu biganza Umutoza wa Marines FC, Rwasamanzi Yves (hagati) nyuma y'umukino

Umutoza wungirije wa APR FC Jamel Eddine Neffati yasohotse mu kibuga aganira na Kapiteni we Manishimwe Djabel wakinnye iminota 68 y'umukino

Amafoto: Ntare Julius