Uyu mukino wabaye kuri iki Cyumweru, tariki 11 Gashyantare 2018, warebwe n'abafana bake, watangiye APR FC yiharira umupira cyane, ibona koruneli ya mbere ku munota wa munani ku mupira wari uzamukanywe na Ombolenga Fitina ariko Muhadjili Hakizimana ayiteye umupira ujya hanze.

Iyi Kipe y'Ingabo z' u Rwanda yakomeje kotsa igitutu Abanya-Seychelles iza kubabonamo igitego cya mbere ku munota wa 12 cya Bizimana Djihad wateye ishoti rikomeye umunyezamu, Ricky Rose ntiyabasha kurikuramo.

Anse Réunion yarushwaga mu kibuga hagati yakomeje kurwana ku izamu ryayo, ikanyuzamo gake ikazamukana imipira yihuta ariko kuyigeza imbere bikaba ikibazo kuko Mugiraneza wari hagati mu kibuga afatanya na Bizimana Djihad nta mahirwe na make babahaga.

Nyuma y’uburyo butandukanye APR FC yabonye bwo gutsinda igitego cya kabiri Issa Bigirimana ntabukoreshe neza, mu minota ya nyuma y’igice cya mbere na Maxime Sekamana yabonye ubundi, abafana bamaze no guhaguruka ariko umupira awutera hejuru y’izamu.

Ibyi byatumye igice cya kabiri gitangiye, Umutoza Jimmy Mulisa wari umaze igihe arwaye afata icyemezo cyo gusimbuza Sekamana Maxime agaha umwanya Nshuti Innocent.

Iyi kipe yatangiranye imbaraga nyinshi ariko amahirwe yabonetse Muhadjili Hakizimana, wakoraga uducenga twinshi two gushimisha abafana, ananirwa guhindukiza umunyezamu Rose.

Hakizimana Muhadjili (wambaye nimero 10 mu mwambaro w'umukara) ahanganiye umupira na Rashid Gumbo wa Anse Réunion FC
Hakizimana Muhadjili (wambaye nimero 10 mu mwambaro w'umukara) ahanganiye umupira na Rashid Gumbo wa Anse Réunion FC

Uyu nawe Mulisa yahise amukura mu kibuga aha umwanya Itangishaka Blaise wabyitwayemo neza kuko yatangiye gufasha abakinnyi b’imbere kubona imipira ndetse uwo yahaye Imanishimwe Emmanuel ukaba ari wabyaye koruneli ku munota wa 70 yatewe neza umupira usanga Bizimana Djihad awuboneza urushundura igitego cya kabiri kirinjira.

Umutoza Mulisa washakaga ibitego byinshi ndetse wakomezaga asaba abakinnyi be gusatira cyane, yongeye akora izindi mpinduka, Byiringiro Lague asimburwa na Martin Twizerimana ku munota wa 77 waje nawe ashaka igitego umupira wa mbere ukomeye yateye ukubita igiti cy’izamu.

Issa Bigirimana yanze kuva mu kibuga adahagurukije abafana, atsinda igitego cya gatatu ku munota wa 81 mbere y’uko Bizimana Djihad arangiza akazi kose ku munota wa nyuma atsinda icya kane cya APR FC cyari icya gatatu cye, bikaba ari n’ubwa mbere kuva yatangira gukina ruhago yinjije ibitego bitatu wenyine.

APR FC izajya muri Seychelles mu mukino wo kwishyura nta gitutu kiyiriho kuko ifite impamba ihagije ikaba ifite amahirwe yo kwerekeza mu ijonjora rya nyuma aho amakipe 16 azakomeza muri rusange azahura n'andi 16 azaba yasezerewe mu ijonjora ribanza rya CAF Champions League akishakamo azerekeza mu matsinda.

Ikipe izava hagati ya APR FC na Anse Réunion FC izacakirana na AS Djoliba yo muri Mali.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

APR FC: Kimenyi Yves, Herve Rugwiro, Mugiraneza Jean Baptiste (Kapiteni), Bizimana Djihad, Hakizimana Muhadjili, Byiringiro Lague, Sekamana Maxime, Prince Buregeya, Imanishimwe Emmanuel, Fitina Ombolenga, Bigirimana Issa.

Anse Réunion: Ricky Rose, Jules Constance, Randriamihaja Eddy, Don Fanchette, Bibi Warren, Helton Monnaie, Rashid Gumbo, Rodrick Rose, Kanakulya Mohamed, Bibi Noris na Yelvany Rose.

Abafana ba APR FC bari baje gushyigikira ikipe yabo
Abafana ba APR FC bari baje gushyigikira ikipe yabo
Abakinnyi ba APR FC na Anse Réunion FC basohoka mu rwambariro
Abakinnyi ba APR FC na Anse Réunion FC basohoka mu rwambariro
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Anse Réunion FC
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Anse Réunion FC
Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga
Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga
Kapiteni wa Anse Réunion FC, Randriamihaja Eddy na Mugiraneza Jean Baptiste Migi wa APR FC mbere y'umukino
Kapiteni wa Anse Réunion FC, Randriamihaja Eddy na Mugiraneza Jean Baptiste Migi wa APR FC mbere y'umukino
Ba kapiteni bahana amabendera y'amakipe
Ba kapiteni bahana amabendera y'amakipe
Ricky Rose yahindukijwe inshuro enye
Ricky Rose yahindukijwe inshuro enye
Rutahizamu wa APR FC, Byiringiro Lague (14) yakinnye umukino we wa mbere ku ruhando mpuzamahanga
Rutahizamu wa APR FC, Byiringiro Lague (14) yakinnye umukino we wa mbere ku ruhando mpuzamahanga
Fitina Ombolenga ni umwe muri ba myugariro bagenderwaho muri APR FC
Fitina Ombolenga ni umwe muri ba myugariro bagenderwaho muri APR FC
Fitina Ombolenga agerageza gucenga myugariro wa Anse Réunion FC
Fitina Ombolenga agerageza gucenga myugariro wa Anse Réunion FC
Umuyobozi wa Komite Olempike y'u Rwanda, Amb. Munyabagisha Valens yarebye uyu mukino
Umuyobozi wa Komite Olempike y'u Rwanda, Amb. Munyabagisha Valens yarebye uyu mukino
Bizimana Djihad atera ishoti
Bizimana Djihad atera ishoti
Ryabyaye igitego cya mbere ku munota wa 12
Ryabyaye igitego cya mbere ku munota wa 12
Ahita asanga bagenzi be bishimira intsinzi
Ahita asanga bagenzi be bishimira intsinzi
Bizimana Djihad wigaragaje neza yatahanye umupira nyuma yo gutsinda ibitego bitatu wenyine
Bizimana Djihad wigaragaje neza yatahanye umupira nyuma yo gutsinda ibitego bitatu wenyine
Issa Bigirimana yashyizemo igitego cya gatatu cya APR FC
Issa Bigirimana yashyizemo igitego cya gatatu cya APR FC
Bigirimana Issa agerageza kurenza umupira kuri Helton Monnaie (8) wa Anse Réunion FC
Bigirimana Issa agerageza kurenza umupira kuri Helton Monnaie (8) wa Anse Réunion FC
Abakobwa 20 bahataniye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2018 barebye uyu mukino
Abakobwa 20 bahataniye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2018 barebye uyu mukino
Aba bakobwa bari gukorera umwiherero (Boot Camp) kuri Golden Tulip [La Palisse] i Nyamata
Aba bakobwa bari gukorera umwiherero (Boot Camp) kuri Golden Tulip [La Palisse] i Nyamata
Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, Nzamwita De Gaulle mu banyacyubahiro barebye uyu mukino
Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, Nzamwita De Gaulle mu banyacyubahiro barebye uyu mukino
Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Vincent Munyeshyaka yarebye umukino wahuje APR FC na Anse Réunion FC
Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Vincent Munyeshyaka yarebye umukino wahuje APR FC na Anse Réunion FC
Rujugiro wihebeye APR FC yari afite ibyishimo by'ikirenga nyuma yo kubona ikipe ye inyagira Anse Réunion FC
Rujugiro wihebeye APR FC yari afite ibyishimo by'ikirenga nyuma yo kubona ikipe ye inyagira Anse Réunion FC
APR FC yarushije Anse Réunion FC iminota 90 yose y'umukino
APR FC yarushije Anse Réunion FC iminota 90 yose y'umukino
Imanishimwe Emmanuel (24) acenga Jules Constance (2) wa Anse Réunion FC
Imanishimwe Emmanuel (24) acenga Jules Constance (2) wa Anse Réunion FC
Byiringiro Lague (ufite umupira) yawuhaye Nshuti Innocent ariko ananirwa kuwuboneza iy'urushundura
Byiringiro Lague (ufite umupira) yawuhaye Nshuti Innocent ariko ananirwa kuwuboneza iy'urushundura

Amafoto: Niyonzima Moses